Yefuta yafashwe nabi na bene se, baramutoteza, birangira yisanze mu mihanda ahinduka umuntu mubi.
“Nuko Yefuta ahunga bene se, ahungira mu gihugu cy’i Tobu aturayo, maze Yefuta ateranya abantu b’inguguzi bakajya batera abandi.”(Abacamanza 11:3)
Nubwo amateka ye atubwira ko Yefuta yaje gusubira mu gihugu cye maze akaba umuntu ukomeye, ni ngombwa kumenya ko yari yabaye umuntu mubi akaba n’umukuru w’abantu b’inguguzi kubera bene se.
N’iby’ingenzi ko tumenya ko ibibi dukorera abandi n’amagambo mabi tubabwira bishobora kubatera kuba babi kandi bari beza.
Ibikorwa byacu n’amagambo yacu bye gukomeza kuba intandaro yo gutsitaza cyangwa kugusha abandi.
« Tugambirire iki: ko umuntu adashyira igisitaza cyangwa ikigusha imbere ya mwene Se. »(Abaroma 14:13)
ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, udufashe kutazongera gutera abandi kuba babi.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.
Intumwa Jean-Claude SINDAYIGAYA