IMBUTO ZO GUKIRANUKA

« Imbuto zo gukiranuka » n’ijambo dusanga muri Bibiliya rivuga ku byiza biva mu kubaho ubuzima bukiranuka, ukurikije amahame y’Imana.

Mu Isezerano Rishya, gukiranuka kugaragara nko kubaho mu buryo buhuje n’ubushake bw’Imana n’amahame mbwirizamuco.

Kimwe mu bice by’ingenzi bivuga ku « mbuto zo gukiranuka » tugisanga muri Yakobo 3:18, hagira hati:

« Kandi imbuto zo gukiranuka zibibwa mu mahoro n’abahesha abandi amahoro. » (Yakobo 3:18)

Ibi byerekana ko abaharanira kubaho mu mahoro, bagakora ubutabera, kandi bagakurikira gukiranuka, amaherezo barabona ibihembo by’ibyo bakora.
Mu mbuto babona harimo:

1. Amahoro:
Ubuzima bwo gukiranuka akenshi buganisha ku mahoro mu muntu no hagati ye n’abandi.

2. Umugisha n’Ubutoni:
Imana ihemba imigisha kandi igirira ubuntu abantu babaho mu buzima bukiranuka.

3. Kwemerwa no kugirirwa icyizere:
Ubuzima bukiranuka butuma umuntu agira imirimo myiza, n’imico myiza. Ibyo nabyo bituma yemerwa mu bandi kandi agirirwa icyizere.

4. Ubuzima bw’iteka:
Mu myemerere ya giKristo kubaho ubuzima bukiranutse bihesha umuntu kuzabaho ubuzima bw’iteka hamwe n’Imana.

Mu buryo bwagutse, gukiranuka ukurikije amategeko y’Imana, bizana imigisha, haba muri ubu buzima ndetse no mu buzima buzaza.
Reka dukiranuke.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, udufashe kubaho ubuzima bukiranuka.
Ni mu izina ry’agaciro ry’Umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

Intumwa Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *