Bibiliya iramagana byimazeyo ruswa muburyo bwose, haba muri politiki, mu bukungu cyangwa mu muco.
Hano hari ibice by’ingenzi bibivuga:
1. Imana yanga ruswa:
« Ntugahongerwe kuko impongano ihumya amaso y’abareba, kandi igoreka imanza z’abakiranutsi. » (Kuva 23: 8)
« Ntuzagoreke imanza, ntuzite ku cyubahiro cy’umuntu, ntuzahongerwe kuko impongano ihuma amaso y’abanyabwenge, kandi igoreka imanza z’abakiranutsi. »(Gutegeka 16:19)
2. Abarya ruswa bazabona ubutabera bw’Imana:
« Abatware bawe ni abagome n’incuti z’abajura, umuntu wese muri bo akunda kugurirwa kandi akurikira impongano, ntibacira impfubyi imanza kandi imanza z’abapfakazi ntizibageraho. »(Yesaya 1:23)
« Amaboko yabo akorana ikibi umwete, igikomangoma cyaka amaturo na we umucamanza agahongesha, n’umuntu ukomeye yerura irari ry’ibibi riri mu mutima we. Uko ni ko bahuriza imigambi yabo hamwe. »(Mika 7: 3)
3. Ugutungana nibyo Imana idusaba:
« Gutungana kw’abakiranutsi kuzabayobora,Ariko ubugoryi bw’abariganya buzabarimbura. »(Imigani 11:3)
« Umwami akomeresha igihugu imanza zitabera,Ariko uhongesha aragitsinda. »(Imigani 29: 4)
4. Abakristo bagomba kuba inyangamugayo kandi banga ruswa:
« Ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandi ukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no ku gikomeye. »(Luka 16:10)
« Ntimukifatanye n’imirimo y’ab’umwijima itagira umumaro, ahubwo muyihane. »(Abefeso 5:11)
Bibiliya rero yigisha ko ruswa ari akarengane gasenya igihugu kandi gatandukanya abantu n’Imana.
Abizera bahamagariwe kuba intangarugero mu bunyangamugayo n’ubutabera.
ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe ubutwari bwo kwirinda no kwamagana ruswa mu buryo bwose bwiza.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.
Intumwa Jean-Claude SINDAYIGAYA