Ibinyoma twizera birashobora kutugira imbata, na cyane cyane iyo bihinduye imyumvire yacu ubwacu, imyumvire yacu ku bandi, imyumvire yacu ku isi, ndetse n’imyumvire yacu ku Mana.
Dore bimwe mubyo dusanzwe tuzi:
1. Ibinyoma kuri twe ubwacu
« Nta gaciro mfite. »
Ibi biganisha ku kutigirira icyizere no kutubuza kumenya agaciro kacu.
« Sinzigera mpinduka. »
Ibi bikuraho ibyiringiro byose byo gukura no gutera imbere.
« Kahise kanjye karansobanura. »
Ibi bituma abantu baguma mu makosa yabo cyangwa mu gahinda.
2. Ibinyoma ku bandi
« Ibyishimo byanjye mbikura ku bandi. »
Ibi bitera guhora wishingikiriza ku bandi ari nabyo biviramo gutenguhwa.
Ni nako bimeze ku kwizera ko agaciro kacu gashingiye gusa ku bitekerezo by’abandi.
Ibi birashobora kutugira imbata turi kurondera kwemerwa.
« Abantu bose baranyanze. »
Ibi birashobora kuganisha ku bwigunge no kutizera abandi, kabone niyo byaba atari ukuri.
« Urukundo rugira ikiguzi. »
Ibi biratubuza kwakira urukundo rutagira icyo rushingiraho, cyane cyane urw’Imana.
3. Ibinyoma ku Imana
« Imana iri kure yanjye. »
Nyamara Bibiliya itubwira ko Imana ahora hafi yacu:
« Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse.Kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe. »(Zaburi 34:18-19)
« Imana ntinkunda kubera amakosa yanjye. »
Nyamara Bibiliya ivuga ko urukundo rwayo rutagira icyo rushingiraho.
« Tukiri abanyantegenke, mu gihe gikwiriye Kristo yapfiriye abanyabyaha. Birakomeye kugira ngo umuntu apfire umukiranutsi, nkanswe umunyabyaha. Icyakora ahari byashoboka ko umuntu yatinyuka gupfira umunyangeso nziza, ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha. »(Abaroma 5:6-8).
« Ngomba kuba intungane kugira ngo nemerwe n’Imana. »
Mugihe agakiza ari impano, ntabwo ari ibihembo.
« Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana. Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira.(Abefeso 2:8-9)
4. Ibinyoma ku isi
« Ibyishimo byacu tubihabwa n’amafaranga no gutsinda. »
Nyamara abantu benshi bakize kandi bazwi ntibishimye cyane.
« Ugomba gukurikira umutima wawe buhumyi. »
Nyamara Bibiliya ivuga ko umutima w’umuntu uriganya:
« Umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara ntiwizere gukira. Ni nde ushobora kuwumenya uko uri? »(Yeremiya 17:9)
« Nta kuri kwuzuye kubaho. »
Nyamara nta kuri, nta fatiro ry’ibintu cyangwa ubwisanzure nyabwo byabaho.
Ibi binyoma bifungira abantu mu bwoba, mu kwicira urubanza, mu guhora wishingikiriza ku bindi bintu cyangwa ku bandi bantu, no mu bujiji.
Ariko ukuri, kurabatura.
« Muzamenya ukuri, kandi ukuri kuzababatura. »(Yohana 8:32)
Ibi birerekana ko mu gihe ibinyoma bigira abantu imbata, ukuri kurababatura.
Kandi Ukuri ni Yesu ubwe.
Kumenya Yesu n’umurimo yakoze ku musaraba niko kumenya ukuri kubatura umuntu.
ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe kubatuka ku binyoma byose byatugize imbata.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.
Intumwa Jean-Claude SINDAYIGAYA