ITONDERE MU MASO H’UMUNTU

Ese wari uzi impamvu Imana yashyize mu maso h’umuntu imbere ku mutwe?

Ni kugira abandi babashe kubona no kumva ibyiyumvo byacu.

Nkako, nk’uko Bibiliya ibivuga, mu maso usanga akenshi herekana amarangamutima n’imyitwarire y’umuntu, yaba umunezero, umubabaro, uburakari, cyangwa kwemerwa.

Dore imirongo imwe yemeza iki gitekerezo:

« Umutima unezerewe ukesha mu maso,Ariko umutima ubabaye utera ubwihebe. »(Imigani 15:13)
Ibi byerekana ko imiterere y’imbere mu muntu igaragarira mumaso he.

« Maze ntiyita kuri Kayini n’ituro rye. Kayini ararakara cyane, agaragaza umubabaro. Uwiteka abaza Kayini ati “Ni iki kikurakaje, kandi ni iki gitumye ugaragaza umubabaro? »(Intangiriro 4:5-6)
Hano, mu maso ha Kayini hagaragaza uburakari n’ishyari.

« Ni nde umeze nk’umunyabwenge? Kandi ni nde uzi uko ikintu gisobanurwa? Ubwenge bw’umuntu butera mu maso he gucya bukahamara umunya. »(Umubwiriza 8:1)
Ibi byerekana ko ubwenge n’imyitwarire y’imbere bigira ingaruka mu maso h’umuntu.

Urugero rwa Bibiliya rubivuga cyane ni urwa Nehemiya:
Mu maso ha Nehemiya herekanaga imiterere y’imbere muri we.

Muri Nehemiya 2: 1-2, igihe yari imbere y’Umwami Aritazeruzi, mu maso he hagaragaje umubabaro we.
Nibwo umwami yamubaza ati:
« Ni iki gitumye ugaragaza umubabaro kandi utarwaye? Ibyo ntibiterwa n’ikindi keretse umubabaro wo mu mutima. »

Kubera ko Umwami yarebanye Nehemiya amaso y’urukundo, yahise abona ko hari ibitagenda neza muri Nehemiya.
Nibyo, mu maso h’umuntu hagaragaza uko amerewe imbere mu mutima we, ariko by’umwihariko, iyo tuharebanye amaso y’urukundo, tugera kure kuko duhita dushaka kumenya icyatumye uwo muntu atamererwa neza n’ingene twamufasha.

Niba rero ushaka kuvugana neza n’abandi, ukabana nabo neza, wifuza kubamenya, kubumva no kubafasha, cyangwa wifuza ko ibyo muvugana n’ibyo mukorana bitaba iby’ubusa, ahubwo bibe iby’umumaro, ukwiriye kwitondera mu maso habo, ugafata umwanya wo kuza urabitegereza neza mu maso habo uko muvugana kose.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe guhora turebana amaso y’urukundo mu maso ha buri muntu wese.
Ni mu izina ry’agaciro ry’Umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

Apostle Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *