URUKUNDO RUBABARIRA BYOSE

Mu ibaruwa Pawulo yandikiye Abakorinto, avuga ko « Urukundo rubabarira byose … »(1 Abakorinto 13:7)

Imvugo « urukundo rubabarira ibintu byose » bivuze ko urukundo ruhora rwiteguye kubabarira no kutagira inzika.
Ntabwo rushaka kwerekana amakosa y’abandi, ahubwo rubapfukirana ubuntu n’imbabazi.
Muri urwo rwego, « urukundo rutwikira ibicumuro byose. »(Imigani 10:12)
Ibi bivuze ko nta kosa cyangwa igicumuro urukundo rudashobora gutwikira cyangwa kubabarira.
Ariko, « gutwikira » ntibisobanura kwihanganira ikibi, ahubwo kwerekana kwihangana n’impuhwe ku makosa y’abandi.

Niba rero ushaka kugerageza urukundo rwawe, suzuma ubushobozi bwawe bwo gutwikira no kubabarira abo uvuga ko ukunda.

Apostle Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *