IGIHE KUTAVUGA BIBA ICYAHA

Ijambo ry’Imana ry’uyu munsi ritangirana n’inkuru ibabaje cyane.

Ni inkuru y’umusore wari ufungiye muri gereza, ariko yarakatiwe igihano cy’urupfu.
Mu gihe yari ategereje isaha ye ya nyuma, yasabye guhabwa ikaramu n’urupapuro.
Amaze kwandika igihe kitari gito, yahamagaye umucungagereza amusaba ko urwo rwandiko ruzahabwa nyina umubyara.

Dore ibikubiye muri urwo rwandiko:
« Mama, iyo ubutabera bw’iyi si bwaba bubaho koko, twese babiri ni twe twari gukatirwa urupfu—ntabwo ari jye jyenyine.
Uri umwe mu bafite uruhare mu buzima bwanjye bubi.
Ese uribuka igihe nibye igare ry’undi mwana nkange?
Waramfashije kurihisha kugira ngo Papa atabimenya.
Uribuka igihe nibye amafaranga y’umuturanyi?
Twarayajyanye mu isoko turi kumwe kuyahahosha.
Uribuka igihe waserereye na Papa, maze arigendera?
Yashakaga kunkosora kuko nari narataye umurongo, ariko sinamwumviye, byarangiye banyirukanye ku ishure.
Mama, nari umwana.
Nari nkeneye gukosorwa, si ugushyigikirwa mu makosa.
Ariko ndakubabariye.
Ndakwinginze gusa, usangize iyi baruwa ababyeyi bose, bamenye ko icyo umwana azavamo—kuba mwiza cyangwa mubi—biterwa n’uburere ahabwa.
Warakoze kumpa ubuzima… ariko wanamfashije kububura.
Umuhungu wawe w’umunyabyaha. »

Iyi baruwa, nubwo irimo amagambo akomeye kandi ababaje, idutoza isomo rikomeye. Urukundo nyarwo si ukurengera amakosa, ahubwo ni ukuyobora, gukebura, no kuburira.

Bibiliya ivuga iti:
« Urinda umwana inkoni aba amwanze,Ariko ukunda umwana we amuhana hakiri kare. »(Imigani 13:24)

Ikongera iti:
« Nimbwira umunyabyaha nti ‘Gupfa ko uzapfa’ nawe ntumuburire, cyangwa ngo uvugane n’umunyabyaha umwihanangiriza kuva mu nzira ye mbi ngo ukize ubugingo bwe, uwo munyabyaha azapfira mu byaha bye, ariko ni wowe nzabaza amaraso ye. »(Ezekiyeli 3:18)

Icyaha si icyo dukora gusa—no kutagira icyo dukora cyangwa kutavuga igihe bikenewe, na byo ni icyaha. Kunanirwa kwihanangiza, kuburira, gukosora cyangwa guhagurukira ibitagenda ni ukwifatanya n’abazimira.
Ibi bireba abana bacu, inshuti zacu, ndetse n’abavandimwe bacu mu kwizera.

Uyu munsi, twisuzume:
Ese ntitwaba twibagiwe inshingano yo kurera, kuburira no gukunda mu kuri?

Apostle Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *