IGIHE UMUGISHA UGUKURURIYE ISHYARI, IMANA ITEGURA KUKUGARURIRA ISHEMA

“Ku bwanyu mwari mushatse kungirira nabi, ariko Imana yo yashakaga kubizanisha ibyiza, kugira ngo isohoze ibi biriho none, ikize abantu benshi urupfu.”(Intangiriro 50:20)

Mu buzima, hari ubwo umugisha, ubutoni cyangwa impano Imana yashyize muri wowe bitagukururira gushimwa, ahubwo bitera abantu ishyari.
Ushobora kwangwa, kurwanywa cyangwa guhemukirwa kuko hari ikidasanzwe Imana yakubitsemo.
Ariko Imana ntiba yakwibagiwe.
Ni Imana igarura ishema nyuma y’ibihe by’amagorwa n’akarengane.

I. Umugisha ushobora gukurura ishyari (Yozefu, Dawidi, Yesu)

Yozefu ntiyakoze icyaha — yakiriye inzozi yahawe n’Imana kandi ntiyashatse kubabaza abo bavukana. Ariko imitima yabo yari yuzuye ishyari.
“Bene se bamugirira ishyari, ariko se ajya yibuka ayo magambo.”(Intangiriro 37:11)

Dawidi yatsinze Goliyati, arokora Isirayeli.
Ibyo byatumye abantu bamukunda, ariko Sawuli atangira kumugirira ishyari.
“Uhereye uwo munsi, Sawuli akajya areba Dawidi ijisho ribi.”(1 Samweli 18:9)

Yesu yakijije abarwayi, ariko abayobozi b’idini bahise batangira kumushinja no kumugambanira.

Icyo bose bahuriyeho:
Ntabwo banzwe kubera ibibi bakoze, ahubwo barwanyijwe kubera umugisha n’amavuta y’Imana bari bafite.

II. Guhigwa no kwangwa si iherezo

Yozefu yajugunywe mu rwobo, nyuma arafungwa.
Dawidi yamaze imyaka myinshi yihisha mu butayu.
Daniyeli yajugunywe mu rwobo rw’intare.
Yesu yabambwe ku musaraba.
Ariko ntanumwe muri bo wahagaze aho.
Kuki?
Kuko bagumye bafite imitima iboneye n’ukwizera kudacogora.
“Ibintu byose bifatanya gukorera hamwe ibyiza ababakunda Imana.”(Abaroma 8:28)

Imana iremera ukangwa ariko nayo ikagutegurira kuzamurwa.
Ahantu wababariye hashobora guhinduka ahantu ho gutangaho ubuhamya bwiza.

III. Imana izamura kandi igarurira ishema abayubaha

Yozefu yabaye umujyanama wa Farawo (Itangiriro 41).
Dawidi yagizwe umwami wa Isirayeli yose (2 Samweli 5).
Daniyeli yazamuwe kurushaho nyuma yo kuva mu rwobo rw’intare (Daniyeli 6:28).
Yesu yazuwe mu bapfuye kandi yicaye iburyo bw’Imana Data (Abafilipi 2:9–11).
Iyo Imana iguhagurukije, nta muntu n’umwe ushobora kubihagarika.
Urwobo si iherezo ryawe.
Kwangwa ni inzira iringaniye umuntu ashobora gucamo, s’ugutsindwa.

IV. Wakora iki mu gihe utegereje kugarurirwa ishema cyangwa kuzamurwa?

1.Guma ku Mana — nka Yozefu muri gereza, Dawidi mu buvumo, cyangwa Yesu imbere y’umusaraba.

2.Ntukiture inabi abagukoreye nabi. Babarira nk’uko Yozefu yababariye abo bavukana.

3.Komeza gukora ibyiza no gukorera Imana n’abantu uhamye.
N’iyo waba uri mu mwijima, Imana irakureba.

4.Komeza kwihangana.
Igihe cyo kugarurirwa kiraje.

Ese wigeze kurwanywa kubera umugisha cyangwa impano Imana yaguhaye?
Ese uri kunyura mu « rwobo » — mu byiyumvo, mu buryo bw’akazi, cyangwa mu buryo bw’umwuka?

Niba uri kunyura mu bihe by’akarengane, ibitotezo cyangwa kwangwa kandi waragumye kuba indahemuka — ntugacike intege.
Uyu munsi, rekeraho guheranwa n’ishavu. Wishingikirize ku Mana.
Ni Imana y’indahemuka, izaguhagurutsa kandi iguheshe ishema.

Nk’uko yabigenje kuri Yozefu, Daniyeli cyangwa Yesu — Imana ntiravuga ijambo rya nyuma.
Urwobo rwa none rushobora kuba intebe y’ubwami ejo.

“Nuko mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye.”(1 Petero 5:6)

Apostle Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *