Abanyagihugu babonye inzoka iruma intumwa Pawulo ku kuboko, bizeraga ko rwose ari umwicanyi yaciriweho iteka n’Imana, kubera ko nk’uko babivuze, Ubutabera butashakaga kumureka ngo abeho, amaze gukizwa mu nyanja.
« Ba bandi bategereza yuko ari bubyimbe cyangwa ari bupfe akindutse, ariko bamaze umwanya munini bakibitegereje, babona nta cyo abaye barahindura bati « Ni imana ». »(Ibyakozwe 28:6)
Muby’ukuri, Imana ntiyemerera ikibi kurimbura umuntu agifite gahunda yayo nziza.
Iyo Pawulo apfa, ubutumwa bwe bw’intumwa bwaba burangiriye aho.
Ni nako bigenda kubantu batwanga cyangwa badufitiye ishyari.
Iyo batubonye tugwa mu kaga, batekereza ko byarangiye, ko tudashobora kubivamo.
Baba bategereje rero ko ibintu bigenda nabi bikadusenya.
Kandi nyamara, igihe cyose Imana igifite imigambi myiza kuri twe, nta kibi cyadusenya, ubumara bw’ikibi ntabwo butugiraho ingaruka.
Ibyo byabaye no kuri Yesu Kristo.
Yafashwe, arakubitwa, arahinyurwa, hanyuma aramanikwa ku musaraba.
Benshi batekereje ko ibyo ari iherezo rye.
N’abigishwa be barabuze ikizere, bibwira ko byose byarangiye. Abatware b’idini barishimye, abasirikare b’Abaroma bari barinze cyane imva ye, naho abamututse bavugaga ko urupfu rwe rwagaragaje ko atari Umwana w’Imana.
Ariko ku munsi wa gatatu, Imana yaramuzuye mu bapfuye.
Aho abantu babonaga iherezo riteye agahinda, Imana yari ihateguriye intangiriro nshya, intsinzi ikomeye ku rupfu, ku cyaha no ku kuzimu.
Icyo abantu babonaga nk’itsindwa, cyari inzira y’icyubahiro cy’iteka.
Ni cyo gituma iyo abanzi bawe batekereza ko birangiye kuri wowe, Imana ishobora kuba iri gutegura izuka ryawe, kugarurirwa ibyawe kwawe, no gutsinda kwawe.
Ntukigere ucika intege: *ntabwo biba birangiye, igihe Imana itaravuga ijambo ryanyuma.
ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, uduhe kuguma mu burinzi bwawe ahantu hose.
Dutere imbaraga zo kugumana ukwizera n’igihe turi mu bigeragezo, tuzirikana ko ubuzima bwacu buri mu biganza byawe.
Tubisabye mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo,
Amen.
Apôtre Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA