URI UWERA CYANGWA UMUNYABYAHA ?

Abakristo benshi baribaza bati:
« Ese natinyuka kwiyita uwera kandi rimwe na rimwe bishika ngacumura ? »

Bibiliya itanga igisubizo gisobanutse.
Ijambo ry’Imana ryita « abera » abashyiriwe ku Mana bose binyuze mu kwizera Yesu Kristo (1 Abakorinto 1:2).
Kuba abera ntibiterwa n’imirimo idafite inenge twaba dukora, ahubwo biterwa no gukiranuka duhabwa n’Imana muri Kristo.
« Utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw’Imana. »(2 Abakorinto 5:21)

Ariko uwera ashobora kugwa mu cyaha.
Ni yo mpamvu muri 1 Yohana 1:8-9 havuga hati:
« Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe. Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose. »

Yakobo yongeraho ati:
« Kuko twese ducumura muri byinshi. »(Yakobo 3:2)

Ibi byerekana ko kutagira inenge bidahari ubu.

Itandukaniro riri hagati y’uwera n’umunyabyaha ni umutima:
Umunyabyaha n’uba mu cyaha atihana (Yohana 8:34).
Ariko uwera we, n’ubwo yagwa, arongera agahaguruka, akatura kandi akihana.
« Kuko umukiranutsi naho yagwa karindwi yakongera akabyuka,Ariko abanyabyaha bazagushwa n’amakuba. »(Imigani 24:16)

Muri Kristo, icyicaro cyawe ntigihinduka uko ugenda ugwa. Uri uwera ku bw’ubuntu, n’ubwo usaba imbabazi buri munsi.
Umwuka w’Imana akuyobora kugenda wihatira kuba kure y’icyaha.
« Ibyaha ntibikabategeke kuko mudatwarwa n’amategeko, ahubwo mutwarwa n’ubuntu. »(Abaroma 6:14)

Ni wibaze uti: Mbaho mu cyaha ntihana, cyangwa ndarwana n’icyaha nkagaruka ku Mana?
Igisubizo kizakwereka niba uri umunyabyaha cyangwa uwera nk’uko Bibiliya ibivuga.

Ku bw’ugukomezanya kw’abera,
Apostle Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *