MURAKOZE

Kuvuga MURAKOZE ni ijambo rito, ariko rifite imbaraga zikomeye. Ni ikimenyetso cy’ugushima no kwicisha bugufi.
Kenshi cyane, twakira ibyiza biturutse ku bandi – ndetse n’ibituruka ku Mana – ariko ntitigere dufata umwanya wo kuvuga gusa ngo: MURAKOZE.

Mu Ivanjili ya Luka 17:11-19, Yesu yakijije abarwayi b’ibibembe cumi. Ariko umwe gusa ni we wagarutse guhimbaza Imana no kugaragaza ugushima kwe. Lk 17:17-18
Yesu aramubaza ati “Ntimwakize muri icumi? Ba bandi cyenda bari he? Nta bandi bagarutse guhimbaza Imana, keretse uyu munyamahanga?”(umurongo wa 17 n’uwa 18).
Ibi bitwibutsa ko ugushima ari bike, ariko ari ingenzi cyane imbere y’Imana.

Iyo umuntu atugiriye neza, ntabwo aba abibwirijwe. Nta kintu kimutegeka kuduha ukuboko, kuduha igihe cye, cyangwa gusangira natwe ibye. Ni ubuntu. Ubuntu busaba ugushima.

Bibiriya itwigisha iti:

«Mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.» (1 Abatesalonike 5:18)

«Mutima wanjye himbaza Uwiteka,Ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose.»(Zaburi 103:2)

Kuvuga MURAKOZE bituma tuguma twicisha bugufi.
Bitwibutsa ko tudashobora kubaho twenyine, ko buri munsi turya ku neza y’Imana n’abantu. Ugushima guhindura umutima, gukomeza umubano hagati y’abantu, kandi hejuru ya byose, guhimbaza Imana ari Yo soko y’ibyiza byose.

Uyu munsi, duhagararireho akanya gato. Twibuke abasenze ku bwacu, abadufashije, abaturemeye amaboko. Twibuke Imana iduha ubuzima, ubuzima bwiza, n’amahoro. Maze tuvuge tubikuye ku mutima: MURAKOZE.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Imana yacu, mbabarira ku bw’ibyo nibagiwe no kutagushimira.
Mfasha kumenya buri gihe imigisha yawe no kuvuga MURAKOZE ku bo ukoresha kugira ngo unkorere neza.
Ni mu izina rihambaye ry’umwana wawe Yesu Kristo mbisabye, Amen.

Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *