Itunga ry’ukuri mu buzima bwacu si amafaranga, si ibyubahiro, si intsinzi tugira, ahubwo ni Ubuturo bw’Imana mu buzima bwacu.
Mu Bisirayeli, isanduku y’isezerano yerekaga abantu ubwo buturo.
Aho iyo sandugu yari iri, Imana yigaragazaga mu Ijambo ryayo (amategeko ku bisate), mu buryo bwayo bwo gutunga abantu (mana), mu bushumba bwayo (inkoni ya Aroni).
Igihe Abafilisitiya bayitwara (1 Samweli 4), Isirayeli yaratsinzwe iraseba, ariko nabo bamenya ko Ubuturo bw’Imana budashobora kugenzurwa.
Dagoni yaraguye, ibyago birabasenya, maze basubiza isanduku. Aho Imana iri, nta yindi mana ishobora guhagarara.
Nyuma y’imyaka, Dawidi yaragarukanye isanduku i Yerusalemu mu munezero n’icyubahiro (2 Samweli 6). Byagaragaje ko imbaraga z’ubwami bwe atari mu gisirikare cyangwa mu nkuta, ahubwo zari mu Buturo bw’Imana. Bibiliya ivuga iti: “Uwiteka amuha ihumure ku babisha be bamugose bose.” (2 Samweli 7:1)
Ni yo mpamvu Dawidi yavugaga ati: “Nzajya ndyama nsinzire niziguye,Kuko ari wowe wenyine Uwiteka umpa kuba amahoro.” (Zaburi 4:9)
Mwene Data, inzu yawe, amashuri yawe, amafaranga yawe cyangwa inshuti zawe ntibishobora kuguha amahoro nyakuri.
Ni Ubuturo bw’Imana mu buzima bwawe bushobora kuguha amahoro. Aho Imana iri, ubwoba burashira, abanzi baratsindwa, n’umutima ugasanga uburuhukiro.
Ubu ntidufite isanduku y’inzahabu, kuko byose byarangiriye muri Yesu Kristo. Muri We, ufite Ijambo rizima, Umutsima w’ubugingo, n’Umutambyi Mukuru w’iteka.
Iyo uhisemo gushyira Kristo ku mutima w’ubuzima bwawe, ntuba uri wenyine: Ubuturo bwe buba imbaraga zawe, amahoro yawe n’intsinzi yawe.
Wakwibaza uti: Ni nde cyangwa iki kiri ku mutima w’ubuzima bwanjye?
Niba atari Imana, ntuzigera ubona uburuhukiro nyakuri. Ariko niba Ubuturo bwayo buri muri wowe, nta kintu kizagutsinda, kandi uzagira amahoro isi idashobora gutanga.
ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Imana yanjye,
Ndemera ko nta buturo bwawe, nta cyo ndi cyo.
Injira mu mutima wanjye, ufate umwanya wa mbere.
Ba Umuyobozi wanjye, amahoro yanjye n’umutekano wanjye. Nk’uko Dawidi yabigize, ndifuza ko ubuzima bwanjye bwose bushingira kuri Wowe.
Nunyuzuze Umwuka wawe kugira ngo ngendere mu mbaraga no mu munezero w’Ubuturo bwawe.
Ni mu izina rya Yesu Kristo, nsenze, Amen.
Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA