IBYISHIMO BY’IBINYOMA

Satani ni se w’ibinyoma (Yohana 8:44).
Intego ye ni ukugira ngo yumvikanishe ko umuntu ashobora kubona ibyishimo nyakuri atari kumwe n’Imana.
Ariko ibyo byishimo ni ibinyoma, bishingiye ku cyaha, ku bibi no ku bintu byose bitanezeza Uwiteka.

Bibiriya iratwereka ingero:

•Adamu na Eva bibwiye ko bazabona ibyishimo baramutse bariye ku mbuto zitemewe, ariko basanze ari isoni no gutandukanywa n’Imana (Itangiriro 3:6-7).

•Abisirayeli bashatse ibyishimo mu gusenga inyana y’izahabu, ariko ibyo byabakururiye umujinya w’Imana. (Kuva 32:1-10)

•Umwami Salomo, nubwo yari afite ubwenge n’ubutunzi, yashatse ibyishimo mu by’isi n’abagore b’abanyamahanga. Ariko nyuma yaje kuvuga ko byose ari “ubusa, ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga, kandi nta gifite umumaro kiri munsi y’ijuru.” (Umubwiriza 2:10-11)

•Umusore w’umukire yiringiye ubutunzi bwe, ariko ubwo Yesu yamuhamagariraga gushaka ubutunzi bw’ijuru, yagiye ababaye (Matayo 19:22).

Na n’ubu, abantu benshi baracyashukwa n’ibyishimo by’ibinyoma:

Ibyaha n’ibinezeza by’igihe gito (ubusambanyi, ibiyobyabwenge, inzoga),

Urukundo rw’amafaranga n’intsinzi,

Gukumbura icyubahiro n’amazina ku mbuga nkoranyambaga,

Ukwishimira icyubahiro n’ubutegetsi.

Bibiriya iravuga iti: “Hariho inzira itunganiye umuntu, Ariko iherezo ryayo ni inzira z’urupfu.” (Imigani 14:12)

Imana ntishimishwa n’ibyo byishimo by’ibinyoma. Iratubwira iti: “Abantu banjye bakoze ibyaha bibiri: baranyimūye kandi ari jye sōko y’amazi y’ubugingo, kandi bikorogoshoreye ibitega mu rutare, ndetse ni ibitega bitobotse bitabasha gukomeza amazi.” (Yeremiya 2:13)

Ariko inkuru nziza ni uko Yesu Kristo aduha ibyishimo nyakuri. Yaravuze ati: “Ni jye mutsima w’ubugingo, uza aho ndi ntazasonza na hato, n’unyizera ntabwo azagira inyota na hato.” (Yohana 6:35)

Umwanditsi wa Zaburi aravuga ati: “Kuko yahagije umutima wifuza,N’umutima ushonje yawujuje ibyiza.” (Zaburi 107:9)
Ni yo mpamvu Yesu avuga ati: “Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.” (Matayo 6:33)

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Imana yanjye Ishoborabyose, ndinda ibyishimo by’ibinyoma Satani atanga. Unyangishe ibyo utishimira. Ujye wuzuza mu mutima wanjye kubaho muri wowe, unyuzuze urukundo rwawe kandi umfashishe gushakira ibyishimo nyakuri muri wowe wenyine.
Ni mu izina rya Yesu Kristo mbisabye. Amen.

Intumwa Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *