“Ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.”
(Matayo 24:13)
Yesu yabwiye abigishwa be ibimenyetso by’iminsi y’imperuka, atabivuga ngo abatera ubwoba, ahubwo ngo abakangurire kuba maso no gukomeza kwizera.
Yashakaga ko bamenya ko ibihe bigoye atari ikimenyetso cy’uko Imana yabaretse, ahubwo ko ari igihe cyo kugaragaza kwizera no kwihangana nyakuri.
Muri iki gice, Umwami avuga isi yuzuye akaduruvayo: intambara, inzara, imyuzure, ibinyoma, urwango n’uburiganya.
Ariko Yesu yavuze ati: “Ibyo byose bigomba kubaho.”
Ni igice cy’umugambi w’Imana uri mu nzira yo gusohorwa.
Nyamara hagati y’ayo makuba yose, ijambo rimwe ryuzuye ibyiringiro riravuga riti: “Uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa”
Kwihangana si ukwicara wategereje, ahubwo ni ukuguma mu byo kwizera n’ubudahemuka n’ubwo ibintu byaba bikomeye.
Ni ugukomeza kwizera igihe byose bisa n’ibirimo gusenyuka.
Ni ugukomeza gukunda n’iyo urukundo rw’abandi rwatose.
Ni uguhagarara ku kuri igihe abahanuzi b’ibinyoma bayobya imbaga.
Umwigishwa nyawe si ugaragara gusa mu itangiriro rye, ahubwo ni ukomeza kuguma mu byo kwizera kugeza ku iherezo. Benshi batangira neza, ariko bagahagarara igihe ibintu bikomeye.
Ariko Imana ishaka imitima ikomeza kwiringira n’igihe byose bigoye.
Kwihangana si imbaraga za muntu, ahubwo ni ubuntu Imana iha abayiringira.
Igihe ibihe bikomeye, fata ku Ijambo ryayo, usenge udacogora, kandi witegereze Yesu, “Banze ryo kwizera kwacu” (Abaheburayo 12:2).
Ni We wenyine utanga imbaraga, ihumure, n’ubushobozi bwo kuguma ku Mana kugeza ku iherezo.
Ukuri ni uku: agakiza ni ak’abatareka ukuboko kwa Nyagasani.
ISENGESHO:
Mwami Yesu, mu isi aho urukundo rwa benshi rwakonje, mpa imbaraga zo kwihangana kugeza ku iherezo.
Igihe ibigeragezo bigeze no ku gutuma ntinya, unyibutse ko uri uwo kwizerwa kandi ko amasezerano yawe adashobora gupfa ubusa.
Subizamo umuriro w’urukundo rwawe mu mutima wanjye,
unshyire ku kuri kw’Ijambo ryawe.
Nifuza kugumana nawe,
kugeza ubwo nzabona isura yawe
no kwinjira mu bwami bwawe bw’iteka ryose.
Amen.
Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA
