YARABIRINDUYE IGITARE !

«Habaho igishyitsi cyinshi, kuko marayika w’Umwami Imana yari amanutse avuye mu ijuru, abirindura igitare acyicaraho.»(Matayo 28:2)

Hari igitare gikomeye, ikimenyetso cy’umusozo n’agahinda.
Ku bantu, byose byari birangiye: imva yari ishyizweho ikimenyetso, ibyiringiro byarashize.
Ariko Imana ntiyari yavuga ijambo rya nyuma. Iyo ibintu byose bisa n’ibyafunze, Imana ubwayo iramanuka ikabirindura igitare.

Ico gitare gisobanura ibintu byose bidufungiranye: ubwoba, isoni, kunanirwa, ibikomere byo mu gihe cyashize, cyangwa ibyaha biduhambira.
Ariko ku munsi w’izuka, Imana yakoze mu bubasha bwayo.
Ibyari byafunzwe n’abantu, yarabifunguye.
Ibyari byarapfuye, yarabizuye.

Kubirindura igitare ntabwo byari igikorwa cy’umubiri, byari ikimenyetso cy’ububasha bw’Imana bukiza.
Aho wabonaga urukuta, Imana ihashyira umuryango.
Aho wabonaga iherezo, Imana itangirizaho ubundi buzima.

Ariko marayika yakoze ikindi kirenze: yahise yicara hejuru y’igitare.
Icyo ni ikimenyetso cy’intsinzi.
Mu Byanditswe, kwicara bivuze gutegeka no kuruhuka nyuma yo gutsinda.
Bivuze ko Imana itagukiza gusa, ahubwo iguha ububasha bwo gutegeka ku byari bikurushije.

Ibyagukandagiraga ubu bihinduka intebe y’intsinzi yawe.
Ibyagutezaga amarira bihinduka ubuhamya bwawe.
Aho wari ufungiranye, Imana iraguhamagara ngo uhagume mu mahoro no mu ntsinzi.

Ntukongere kureba igitare nk’imbogamizi, ahubwo nk’ikimenyetso: Imana yamaze kubirindura ibyari bikwitambitse imbere bikubuzaga, kandi iraguhamagarira kwicara hejuru yabyo.
Ntukabe munsi y’ubwoba cyangwa isoni z’ibyashize. Uwiteka aravuga ati:
«Ibyagutsinze ejo, ubu biri munsi y’ibirenge byawe.»

Yesu ni muzima — kandi kubera ariho, nawe ushobora kubaho hejuru y’ibyagufungiranye.

ISENGESHO:
Mwami Yesu, urakoze kubirindura igitare cyari gifunze ubuzima bwanjye.
Urakoze guhindura iminyururu yanjye kuba ubuhamya, n’ibikomere byanjye kuba ibimenyetso by’intsinzi.
Nyicaza mu mahoro yawe,
hejuru y’imibabaro n’ubwoba bwanjye.
Ibyankandagiraga mbere bihinduke ahantu ho kuvuga ko Uri muzima kandi ufite imbaraga. Amen.

Intumwa Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *