AMAFARANGA AGARAGAZA UMUTIMA W’UMUNTU

Urashaka kumenya umuntu?
Muhe amafaranga.
Amafaranga ntiyahindura umutima, ariko arawugaragaza.
Agaragaza ibihishwe mu mutima w’umuntu.
Iyo umuntu abonye amafaranga, ingeso zose zari zihishe muri we ziragaragara:
ubwirasi, ubwibone, ubugome, ubusambanyi, agasuzuguro, kwikunda, n’izindi nyinshi.
Amafaranga agaragaza ibyo umuntu ahisha inyuma y’uburyo bw’ubwiyorobetsi.

“Kuko aho ubutunzi bwawe buri ari ho n’umutima wawe uzaba.” (Matayo 6:21)

Amafaranga ni ikigeragezo cy’umwuka.
Agaragaza ibyo dushyira imbere n’ibyo dukunda.
Yuda yayatoranyije kuruta Yesu.
Ananiya na Safira barayabesheye.
Ariko Zakayo, amaze kugirirwa neza, yayakoresheje mu gukosora amakosa ye.

“Gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose…” (1 Timoteyo 6:10)

Amafaranga si umuvumo, ahubwo ni indorerwamo.
Agaragaza ibyo dukunda cyane,
kandi atwereka niba Imana ari yo iyobora imitima yacu.

“Ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandi ukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no ku gikomeye.” (Luka 16:10)

Imana ntireba ibyo dufite,
ahubwo ireba ukuntu tubikoresha.
Ubutunzi nyakuri s’ibiri mu ntoki zacu, ahubwo buri mu mutima wera kandi w’ukwizera.

ISENGESHO:
Mwami, Rinda umutima wanjye imbere y’amafaranga.
Mfasha kuguma ndi inyangamugayo kandi ntanga.
Ni wowe wenyine uri ubutunzi nyakuri. Amen.

Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *