IMANA NTINANIRWA

Muri Bibiliya hari amagambo umuntu ashobora gusoma vuba agatekereza ibitari byo. Intangiriro 2:2 ni umwe muri yo:
«Ku munsi wa karindwi Imana irangiza imirimo yakoze, iruhuka ku munsi wa karindwi imirimo yayo yose yakoze.»

Uwasoma adashishoje yakwemeza ko Imana, nk’umuntu, yari yananiwe, igomba kwicara ngo isubirane imbaraga.
Ariko Bibiliya ubwayo iratwereka ko atari ko biri: «Uwiteka Umuremyi w’impera z’isi ntirambirwa, ntiruha.» (Yesaya 40:28)
None “Kuruhuka kw’Imana” bivuga iki koko?

Mu rurimi rw’igiheburayo Bibiliya yakoresheje ijambo rikomeye: shābat, ritavuga kuryama, kunanirwa, cyangwa guhwera. Risobanura guhagarika, gucyura, gusoza umurimo kuko warangiye kandi ari uwuzuye neza.
Ukuruhuka kw’Imana si ukw’umukozi warushye; ni ukw’Umuremyi atuza noneho akirebera ubwuzure bw’ibyo yakoze.
Imana ntiyahagaritse gukora kuko yari imbaraga zari zananiwe; yahagaritse kuko yari yarangije, nta kintu cyari kibura.

Ibi bituma twumva ubundi buryo bwo gusobanukirwa imiterere y’Imana.
Si ikiremwa gifite imbibe cyangwa intege nke. Nta gucogora, nta kunanirwa, nta gukendera biba kuri Yo. Ni Yo ikomeza isi yose itarambirwa. Ni Yo itwitwaza ndetse no mu gihe twe ubwacu tudashoboye kwitwara.

Ariko kandi, iyi Mana idacogora yatoranyije kutwigisha kuruhuka.
Si ukuruhuka kwo kuruhura umubiri, ahubwo ni ukwo kwiringira—ukuruhuka kwo kurekera Imana ibyacu byose, kwo kwemera ko yamaze gutegura byose mbere yacu.
Ni cyo cyatumye itanga Isabato: umunsi wo kwibuka ko Imana ihagije, ko ibikorwa byayo bitunganye, kandi ko ubuzima bwacu bushingiye mu maboko yayo akomeye.

Ukuruhuka kw’Imana s’ikimenyetso cy’intege nke.
Ni ubutumire bwo kuvuga ngo:
Tuza, unyizere.
Hagarika imihihibikano.
Nkundire mbe Imana mu buzima bwawe.

ISENGESHO:
Mana Data, wowe udacogora na rimwe, nyigisha kuruhukira muri Wowe.
Mfasha kureka amaganya, intambara zo mu mutima, n’imbaraga nkoresha mu bintu ntashobora.
Reka umutima wanjye uhagarare, witegereze umurimo wawe utunganye mu buzima bwanjye.
Amen.

Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *