Ibyanditswe byera bitwibutsa ko ubuzima buva ku Mana kandi nta muntu n’umwe wemerewe kubukoza ico ashaka.
Kayini yishe Abeli, Imana ntiyamubabariye, ariko ntiyashubije urupfu. Yamushyizeho ikimenyetso kugira ngo hatagira uzamwica. Ubwo Imana yagaragazago ko n’uwakoze ikibi atagomba guhanwa n’urupfu nk’igihano (Intangiriro 4:15).
Kwaha umuntu ubuzima ntabwo bishobora kuba igisubizo, ntabwo bigomba kuba igihano, ntibikuraho ibibazo, kandi nta n’ubwo bikemura amakimbirane.
Benshi batekereza ko urupfu rwakemura ikibazo cy’agahinda cyangwa cy’akarengane. Ariko Yesu, imbere y’urugomo, ntawe wigeze yica; ahubwo yatanze ubuzima bwe kugira ngo akize abamwirengagije.
Aho abantu babona urupfu nk’iherezo, Imana igaragaza ko nta gihe urupfu ari umuti, ahubwo ni igihombo gihoraho. Imana yonyine ni yo igaba ibihe, ubutabera n’ejo hazaza.
Uyu munsi, Ijambo ry’Imana ridusaba kurinda ubuzima, guhitamo kwihangana aho kwihorera, no guhitamo icyizere aho kwiheba.
Uwo utekereza kwaka undi ubuzima bwe cyangwa ubwe aba yibagiwe ko Imana ishobora guhindura amateka, n’iyo byose byaba bisa n’ibyarangiye.
Mu gihe umuntu agihumeka umwuka w’abazima, arashobora no kugirirwa ubuntu n’imbabazi.
Urupfu rero si igisubizo, Imana ni yo gisubizo.
ISENGESHO:
Mana, twigishe kubaha ubuzima waduhaye.
Kura mu mitima yacu ibitekerezo by’urugomo, kwiheba no kwihorera.
Uzuze imitima yacu amahoro, urukundo no kukugirira icyizere.
Mu izina rya Yesu, Amen.
Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA
