Muri Yohana 8:11, Yesu yabwiye wa mugore wari wafashwe asambana ati:
“Nanjye singuciraho iteka, genda ntukongere gukora icyaha.”
Ibintu bybereye aho ni ibintu bikomeye cyane: Imbere ya Yesu hahagaze umugore wacitse intege, wifitiye isoni, waciriwe urubanza n’abantu bose, yiteguye igihano kitagibwaho impaka.
Ariko aho kumushinja, Yesu amukingurira umuryango atari kubona ahandi: imbabazi, hanyuma ijambo ryahinduye ubuzima bwe.
Kuba Yesu yaravuze ati: “Genda ntukongere gukora icyaha” ntabwo yamushyiriyeho umutwaro udashoboka, Yamutangarije ko ubuzima bushya bushoboka koko. Kuko icyo Yesu agutegeka, anaguha n’imbaraga zo kugikora.
Ibyo tudashobora guhindura ku mbaraga zacu bwite, Yesu arashobora kubihindura muri twe.
Abantu benshi bagerageje kurwanya ingeso zimwe, intege nke zimwe, n’ibyaha byabo bari bonyine. Benshi baratsinzwe, baguye inshuro nyinshi, baranacika intege.
Ariko Yesu aratwibutsa ati: “Ntacyo mushobora gukora mutari kumwe nanjye.”
Kandi mu by’ukuri, “Dushobora byose dushobojwe na Yesu uduha imbaraga.”
Impinduka ntiziva ku bushake bwa muntu cyangwa ku mbaraga ze, ahubwo zituruka ku bubasha bw’ubuntu bwe.
Yesu ntabwo ahindura imyitwarire gusa; ahindura umutima. Ni uko abajura barekeye kwiba, abacuramire barekeye ubusambanyi, abanyabugome bahindutse abagwaneza, n’abanyabyaha bahindutse abantu beza.
Si uko bari bakomeye, ahubwo ni uko bahindutse ibiremwa bishya muri Kristo.
Ibyo Yesu yakoreye abandi, arabishobora no kuri wowe. Nturi uw’intege nke cyane, nturi kure cyane, kandi ntabwo uri “urugero rudasanzwe rutashoboka.”
Kandi Yesu ntabwo akubwira ati: “Banza wikosore uhinduke ubone kuza.” Akubwira ati: “Ngwino, uko uri, njye nzaguhindura.” Ijambo rye kuri wowe si “Ntibishoboka,” ahubwo ni “BIRASHOBOKA !”
Iyo uri kumwe na We, intsinzi ku cyaha si inzozi, itangira nk’urugendo nyakuri rutangirira mu mutima wahinduwe.
Imbaraga ntizituruka kuri wowe. Zituruka kuri We. N’iyo waba uguye, ubuntu bwe buraguhagurutsa. N’iyo waba wiyumva udashoboye, Umwuka Wera aragukomeza. Kandi Imana iravuga iti: “Ubuntu bwanjye burahagije.”
Ntiyagusaba kuba intungane ku mbaraga za muntu, ahubwo agusaba kwizera, Kugenda wicishije bugufi, Umutima witeguye, Intambwe ku yindi, mu nzira ye. Kandi uko ugenda hamwe na Yesu, icyaha kiratakaza ububasha, ejo hazaza hakuguruka.
Niba Yesu yarabwiye uwo mugore ati: “Genda ntukongere gukora icyaha” ni uko kumwe na We byari bishoboka.
Kandi niba byari ukuri kuri we, ni ukuri no kuri wowe.
N’ubwo amateka yawe yaba ari mabi gute, urikumwe na Yesu, kutongera gukora icyaha BIRASHOBOKA !
ISENGESHO:
Mwami Yesu, nemera intege nke zanjye n’ahantu natsindiwe, ariko nemera ko ubuntu bwawe bushobora kumpinduramo umuntu mushya.
Hindura umutima wanjye, unshoboze kugendera mu bushake bwawe, kandi ukore muri njye ibyo ntashobora ku bwanjye. Kandi hamwe nawe, birashoboka. Amen.
Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA
