Igihe Yosiya yabaga umwami afite imyaka umunani gusa (2 Abami 22:1), u Buyuda bwari burangariye mu gusenga ibigirwamana, mu buriganya no mu kwibagirwa Imana rwose.
Nta kintu na kimwe cyagaragazaga ko ibintu byashoboraga guhinduka.
Ariko muri urwo rungabangabo, umwami ukiri muto yafashe icyemezo cyahinduye byose: gushaka Uwiteka n’umutima we wose (2 Amateka 34:3).
Byose byatangiriye igihe igitabo cy’amategeko y’Imana yazanywe na Mose, cyuburiwe mu rusengero rwaramaze imyaka rutereranywe (2 Amateka 34:14–15).
Icyo gitabo cyibagiranye cyahindutse umucyo mu mwijima. Bamaze kucyigisha imbere ya Yosiya, cyamukoze ku mutima. Yumvise ko abantu be bari barigereye Imana nzima. N’umutima wicishije bugufi, yicishije bugufi yaravuze ati:
“Nimugende mumbarize Uwiteka, jye n’aba bantu n’Abayuda bose, iby’amagambo yo muri iki gitabo cyabonetse mu nzu y’Uwiteka, kuko uburakari bw’Uwiteka budukongerejwe ari bwinshi, ku bwa ba sogokuruza batumviye amagambo yo muri iki gitabo, ntibakore ibyo twandikiwe byose.”(2 Abami 22:13)
Ariko Yosiya ntiyahagaze ku kubyumva gusa. Yagize n’icyo akora.
Yategetse ko igihugu cyose cyongera kumva Ijambo ry’Imana (2 Abami 23:2), asenya ibigirwamana, asukura urusengero, kandi asubiza isezerano imbere y’abantu bose (2 Abami 23:3).
Uhereye ubwo, ububyutse bw’umwuka bwarakwiye mu gihugu. Ibyari byarabuze byaragaruwe. Abantu bari mu mwijima basubiye mu mucyo, kandi Bibiliya ivuga kuri Yosiya iti:
“Nta mwami mu bamubanjirije wari uhwanye na we, wahindukiriye Uwiteka n’umutima we wose n’ubugingo bwe bwose n’imbaraga ze zose, akurikije amategeko ya Mose yose, ndetse no mu bamuherutse nta wahwanye na we.” (2 Abami 23:25)
Iyi nkuru itwibutsa ukuri gukomeye:
Impinduka itangirira ku mutima wagarukiye Uwiteka.
N’iyo byose byaba byacitse, n’iyo ubuzima buba butarimo kugenda neza, hari inzira: kugaruka ku Mana, kugaruka ku Ijambo ryayo, kugaruka mu bubasha bwayo. Iyo nzira ishobora gukiza umuntu, umuryango ndetse n’igihugu.
No muri iki gihe, Imana irategereje. Nta na kimwe yahinduye. Irarambuye amaboko ngo yakire uwo wese ugaruka uyigana.
ISENGESHO:
Mwami, ndagarutse kuri Wowe.
Subiza ibyangiritse muri njye kuba bizima, atsa umucyo ku byari byarazimye muri njye,
kandi hindura ubuzima bwanjye kuba ahantu h’umwuka w’ububyutse. Amen.
Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA
