Uko tuvuga kugaragaza ibibera mu mutima.
Hari ibintu abantu bumva ko ari bito, nko gutanga amasezerano tudasohoza, gushyiraho gahunda tutazubahiriza, cyangwa kuvuga “yego” kandi tutiteguye gukora ibyo twiyemeje. Nyamara imbere y’Imana, ibyo si ibintu bito: bikora ku kuri, ku bwizerwe no ku butungane.
Yesu yaravuze ati: “Ijambo ryanyu ribe ‘Yee, Yee’, ‘Oya, Oya’, ibirenze ibyo bituruka ku Mubi.”(Matayo 5:37)
Ibyo bitwereka ko buri jambo tuvuga ryo ubwaryo rigerageza imico yacu.
Kuvuga ngo “nzaza”, “nzaba mpari” cyangwa “nzabikora” si ibintu byoroheje.
Ni ugushyira ubunyangamugayo bwacu ku munzani. Iyo “ye” yacu ihinduka “nzareba”, ijambo ryacu rirateshwa agaciro kandi tukababaza Imana.
Biblia ivuga iti: “Ururimi rubeshya ni ikizira ku Uwiteka, ahubwo anezezwa n’abakora iby’ukuri.”(Imigani 12:22)
Kunanirwa kuzuza ibyo twavuze si ikibazo cy’imyitwarire gusa; ni ubwiyoroshye mu ijambo, ni ugutangaza ibyo utazakora, kandi bikomeretsa uwagutegereje.
Imana irifuza ko abana bayo baba abantu bashobora kwizerwa.
No kutubahiriza gahunda na byo birababaza abandi. Ijambo ry’Imana rivuga riti: “Ntukarerege mugenzi wawe uti“Genda uzagaruke ejo mbiguhe”,Kandi ubifite iruhande rwawe.”(Imigani 3:28)
Ni nko kubwira umuntu ngo “nzaba mpari”, ariko ukamureka ategereje.
Inyuma y’amagambo atarisohozwa haba umutima wababaye.
Kubahiriza ijambo ryawe ni igikorwa cy’urukundo.
Ubudahemuka ni urufunguzo mu mibereho y’umwuka.
Zaburi 15 ivuga ko umugabo utunganye ari uw “utatenguha ijambo rye naho ryamugora.”
Imana yegera abantu ijambo ryabo ridahinduka kuko ubudahemuka ari umuco wayo. Ibyo isezerana irabisohoza. Ntiyicuza, ntiyivuguruza, ntibeshya.
Iyo dukomeje kuba abantu bubahiriza ijambo, tuba duhamiriza kamere yayo iri muri twe.
Ariko kutizerwa gusenya umubano. “Kwizera umuhemu mu gihe cy’amakuba,Ni nk’iryinyo ricitse n’ikirenge gitanye.”(Imigani 25:19) Umubano ushobora gusenyuka kubera umuntu atajya asohoza ibyo avuga.
Imana irifuza ko tuba abantu b’impagarike bashobora kwizerwa.
Niba usanga wamenyereye kuvuga ibyo udashobora gukora, gutanga amasezerano utubahiriza cyangwa kwihuta kuvuga ye, Imana ntigucira urubanza. Irakwegereye kugira ngo iguhindure. Umwuka wayo ni Umwuka w’ubudahemuka.
Aho wanyereye, irashobora kugukomeza.
Aho ijambo ryawe ryatakaje agaciro, irashobora kuryongera.
Bivana ku cyemezo kimwe: icyifuzo cyo kugira ijambo ryawe ribe ukuri.
Yesu Kristo ni urugero rwacu. Yasohoje amasezerano yose Data yasezeranye.
Yaje nk’uko byavuzwe, arapfa nk’uko byasezeranywe, kandi arazuka nk’uko byahanuwe. Ubudahemuka ni kamere ye kandi ashaka kuyishyira muri twe.
Kubahiriza ibyo wiyemeje si disipulini gusa; ni ukubaho mu kuri no kugaragaza Imana mu buzima bwawe.
Uwiteka aguhe kuba umuntu ijambo rye rifite agaciro, umuntu “ye” ye iba ye koko, kandi ubudahemuka bwe bukazana icyubahiro ku Mana.
Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA
