Kwifata ni kimwe mu bintu by’ingenzi buri muntu akeneye kugira atsinde mu buzima kandi ashimishe Imana. Dore ingingo eshanu z’ingenzi z’imiterere yacu tugomba kwitwararika:
1. Amaganya
Kwiganyira bikuraho icyifuzo cyo gukora ibyo tugomba gukora kandi bidukuraho n’umunezero.
« Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana… »(Abafilipi 4:6)
2. Ubwoba
Ubwoba ntibuturuka ku Mana! Bukomoka ku mwanzi ariko Imana yaduhaye umwuka w’imbaraga zo kubuganza.
« Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga… »(2 Timoteyo 1:7)
3. Uburakari
Niba tutifashe, uburakari butuyobora kuba abanyarugomo no kudakora ibyo Imana ishaka.
« Nimurakara ntimugakore icyaha, izuba ntirikarenge mukirakaye, kandi ntimubererekere Satani. »(Abefeso 4: 26-27)
4. Ibishuko
Ibishuko bitandukanye bigamije kutuyobora mu byaha. Ijambo ry’Imana ridusaba kubitsinda.
« Mwana wanjye, abanyabyaha nibakoshya ntukemere. »(Imigani 1:10)
5. Inzika
Inzika twabitse mu mitima yacu iradusenya. Ariko tumenye ko inzika ari uburozi mu buzima bwacu.
« … hakaba hari umuntu wabagiriye nabi, mumubabarire kugira ngo So wo mu ijuru na we abababarire ibyaha byanyu. »(Mariko 11:25)
Niba dushoboye kwifata mu maganya yacu, tugatsinda ubwoba, ibidushuka byose n’inzika yacu, dushobora gukora byoroshye ubushake bw’Imana no kuyishimisha.
Imana idufashe idushoboze kwifata.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA