NTIMWEMERERE UBWOBA KUBATESHA IBYO MUGOMBA GUKORA

Bibiliya itubwira iby’umugabo witwa Aburamu wizeraga Imana n’ubwo yari afite ubwoba.

Uwiteka yabwira Aburamu ati: « Va mu gihugu cyanyu, usige umuryango wanyu n’inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka. »(Intangiriro 12: 1)

Wabyifatamo ute Imana igusabye kuva mu rugo rwawe, mu muryango wawe, mu buzima bwawe ndetse no mu bimenyerewe byose kugira ngo ujye ahantu utazwi? Ntiwagira ubwoba? Iki ni cyo kibazo Aburamu yahuye nacyo, ariko Imana yaramubwiye iti: « Ntutinye. »(Intangiriro 15: 1)

Kenshi cyane, kubera ubwoba, dukorera bike cyane Imana, abandi, ndetse natwe ubwacu.

Aburamu yagombaga kwerekana kwizera no kumvira Imana, agashyira ubwoba bwe ku ruhande. Iyo Aburamu areka kubaha kubera ubwoba, ntabwo yari kwinjira mu bihe bye ngo ahinduke icyo Imana yamusezeranyiye kuzamugira – se wamahanga menshi.

Gutsindwa n’ubwoba bihindura gahunda y’Imana mu buzima bwacu.
Kora rero ibyo Imana igusaba gukora, n’ubwo wabikora ufite ubwoba! Kimwe na Aburamu, uzabona ko ibihembo ari byinshi.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe imbaraga zo gutsinda ubwoba bwose.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *