BATWITA BANDE ?

Iyo abantu batatwise amazina ababyeyi bacu baduhaye, batwita amazina badutaziriye kubera imiterere yacu n’amateka yacu meza cyangwa mabi.

Ariko, kubw’ubuntu bwayo, Imana irashobora guhindura ayo mazina yose abantu badutaziriye:
– Simoni, yabaye Petero, « inkingi y’itorero ryambere ».
« Uri Simoni mwene Yona. Uzitwa Kefa »(Risobanurwa ngo ibuye).(Yohana 1:42)
– Sawuli w’i Taruso, watotezaga itorero, yabaye intumwa Pawulo, umwubatsi w’itorero.
– Yakobo, umuriganya, yabaye Isiraheli se w’imiryango cumi n’ibiri.
« Ntucyitwa Yakobo ukundi, ahubwo uzitwa Isirayeli, kuko wakiranije Imana n’abantu ukanesha. »(Intangiriro 32:28)

Amazina Imana iduha azana imigisha kandi yerekana ibihe bishya cyangwa ubuzima bushya bwiza.
Kandi Imana iyaduha nyuma yo kuduhindura.
Ni muri ubwo buryo umuntu wese yiswe umuntu mubi ahinduka akitwa umuntu mwiza kubw’ubuntu bw’Imana,
Uwo abantu bose bita umuntu w’amahane ahinduka akitwa umugwaneza kubw’ubuntu bw’Imana,
Uwo umuntu wese yise umuntu w’umubeshyi, ahinduka akitwa umuntu w’inyangamugayo kubw’ubuntu bw’Imana, n’ibindi.
Reka dusabe Imana kuduhindura kugira ngo tubone amazina mashya.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, uze mu buzima bwacu kuduhindura no kuduha amazina mashya.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *