Abatuye i Samariya bari mu bihe bibi, biteye n’ubwoba mu gihe Abanyasiriya bari bagose umujyi wabo, kandi n’ibiryo byari bike cyane.
Ibyiringiro byabo byose byari byacitse ku buryo batari bagishoboye no gutegereza ubufasha buva ku Mana, ariko nyamara, Imana yo yifuzaga kubafasha.
Nibwo umuntu w’Imana Elisha yahanura ati:
« Nimwumve ijambo ry’Uwiteka. Uwiteka avuze ngo ejo nk’iki gihe, ku irembo ry’i Samariya indengo y’ifu y’ingezi izagurwa shekeli imwe, kandi indengo ebyiri za sayiri na zo zizagurwa shekeli imwe. »(2 Abami 7:1)
Ubu buhanuzi bwasaga nk’aho ari bwiza cyane ku buryo butaba impamo. Byasaba ko hakurwaho igitero cya Siriya ndetse n’ibiribwa byinshi bikazanwa mu mujyi. Byombi byasaga nkaho bidashoboka.
Umutware w’umwami wari uhari, ntiyizeraga ko ibyo amatwi ye yamwumvishije aribyo, maze abwira Elisha gutya:
« Mbese naho Uwiteka yakingura amadirishya yo mu ijuru, bene ibyo byabaho? »
Ariko, kubera ko uyu mutware w’umwami yasuzuguye ubu buhanuzi, yanga kubwemera, Elisha yaramubwiye ati:
« Uzabirebesha amaso ariko ntuzabiryaho. »(2 Abami 7:2)
Ubundi, tugomba kwemerwa ibyo Imana ivuze byose kuko ntacyayinanira.
Ni bibi rwose kutizera amagambo y’Imana. Niba kutizera kwacu kutubuza kwakira impano y’Imana y’ubugingo buhoraho, umunsi umwe « tuzabibona n’amaso yacu » ariko ntitubyungukiremo! Nyamuneka ntukemere ko bikubaho!
ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe guhora twizera ijambo ryose riva mukanwa kawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA