IMANA IRADUKIZA ISONI

Adamu na Eva bamaze gucumura, barakozwe n’isoni bagerageza kwitwikira bahuza amababi y’umutini, maze Umwami Imana ibasuye, bihisha mu gihuru. Ariko ayo mababi y’umutini ntiyashobora guhisha ikibazo nyacyo.

Nibwo noneho, kugirango ibasubize mu buzima busanzwe, Imana yabaremeye imyambaro y’impu.
« Uwiteka Imana iremera Adamu n’umugore we imyambaro y’impu, irayibambika. »(Intangiriro 3:21)

Hari igihe umuntu ashobora gukora ibintu by’urukozasoni mu karubanda cyangwa agafatirwa mu byaha bikomeye. Kandi rero, nk’umuntu wese wambaye ubusa, ahita agira isoni zo kugaragara mu bantu kandi abantu nabo bakamuheza, bakamwirengagiza.
Kwihisha cyangwa kwisobanura ku bantu ntibikemura ikibazo cy’isoni cyangwa icy’igisebo. Ahubwo muri
iki gihe, Imana yonyine niyo ishobora kumuvugurura, igapfukirana « ubwambure bwe » cyangwa isoni ze n’imyambaro ishimisha umusubiza mu bantu kandi igatuma abantu bibagirwa igisebo cye.
Niba byaratubayeho tugakora ibintu by’urukozasoni cyangwa tugakora ibintu bisebeje, tugomba gusaba Imana ikaturemera imyambaro itwikira isoni n’ibisebo byacu. Kandi Imana irabidukorera kubw’ubuntu, imbabazi n’urukundo byayo, no kubwo kwihesha icyubahiro.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, uturemere imyambaro itwikira isoni dufite ku bintu byose bisebeje twakoze mu buzima.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *