FATA NEZA UMUBIRI WAWE

Umubiri wawe ni impano y’Imana,
Hagarika kuwufata nabi, ufate neza.
Fata umubiri wawe neza neza kuko urawukeneye.

« Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? »(1 Abakorinto 6:19)

Ugomba kureka gufata nabi umubiri wawe.
1. Urye neza:
Wirinde kurya cyane cyangwa kurya ibiryo bibi. Urye byiza kandi bihagije.
2. Usinzire neza kandi uruhuke:
Nka nyuma y’akazi ushobora kuba unaniwe, ugomba kuruhuka kugirango urinde umubiri wawe.
3. Kora imyitozo ngororamubiri:
Umubiri wawe ukeneye imyitozo y’ubwoko bwose. Gusimbasimba, kugenda, kubyina, kurambura.
4. Witondere isuku yawe:
Ugomba kwiyuhagira no koza amenyo. Ugomba kandi kwambara imyenda isukuye.
5. Irinde ibiyobyabwenge byose:
Inzoga, ibiyobyabwenge, itabi, ibiryo, igitsina, n’ibindi iyo ubikomeje, birangiriza umubiri.
6. Witondere ibibazo by’ubuzima bwawe:
Umaze kumenya ikibazo cy’ubuzima bwawe, ugomba kwiyitaho ukurikiza inama za muganga.

ISENGESHO:
Uwiteka Imana yacu, udufashe kwita ku mibiri yacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *