Uhereye kera kose nta muntu wigeze kubona Imana, ariko umuntu n’Imana barahuye.
Umuntu n’Imana bahuriye muri Kristo.
« Umwana w’ikinege uri mu gituza cya Se, ni we wayimenyekanishije. »(Yohana 1:18)
Kristo rero niwe huriro ry’umuntu udatunganye n’Imana itunganye.
« Ariko ibyo byose bituruka ku Mana yiyunze natwe ku bwa Kristo. »(2 Abakorinto 5:18)
Kubera ko twakiriye Yesu mu buzima bwacu kandi tukamwemera nk’Umwami n’Umukiza wacu, Imana itubona binyuze muri Kristo, natwe dushobora kubona Imana binyuze muri Kristo gusa.
Kristo rero aduha ubuzimagatozi bwo kubana n’Imana, Kristo aduha urufatiro rwo kwegera Imana nta kumva icyaha, nta gucirwaho iteka, no kwishinja icyaha.
Amasengesho yacu ari muri Kristo kandi Imana ntishobora kuvuga « Oya » mu masengesho yacu, kuko turi muri Kristo.
Niyo mpamvu Yesu yagize ati:
« Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa. »(Yohana 15:7)
ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe kuguma muri Kristo.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA