Hariho abantu bumva bihebye igihe cyose kubera kwishinja icyaha, kandi birangira bibakururiye indwara.
Muby’ukuri, abaganga barimo kuvumbura ko indwara nyinshi zo mu mutwe ziterwa no kwicira urubanza no gucirwaho iteka kubera ko umutimanama uvuga ngo: « Wakoze nabi. Ugomba guhanwa. Nigute icyaha cyawe kidahanwa? »
Niyo mpamvu ugomba kugira igisubizo gihumuriza umutimanama wawe.
« None ubwo amaraso y’ihene n’ay’amapfizi n’ivu ry’inka y’iriza, iyo biminjiriwe ku bahumanye ko byeza umubiri ugahumanuka, nkanswe amaraso ya Kristo witambiye Imana atagira inenge ku bw’Umwuka w’iteka, ntazarushaho guhumanura imitima yanyu akayezaho imirimo ipfuye, kugira ngo mubone uko mukorera Imana ihoraho? »(Abaheburayo 9:13-14)
Iyo umutimanama wawe ukubwiye uti « Wakoze icyaha. Ugomba guhanwa kubw’iki cyaha cyangwa bitabaye ibyo ntabwo Imana yaba ari Imana ikiranuka », ugomba kuwusubiza uti: « Yego, naracumuye. Ariko iki cyaha n’ibindi byaha byose mfite byarahanwe mu mubiri wa Yesu Kristo! Ntabwo rero hakiri igihano kuri njye uyu munsi, kuko amaraso ya Kristo witambiye Imana atagira inenge ku bw’Umwuka w’iteka, arushaho guhumanura umutimanama wanjye! »
Nshuti yanjye, inzira yonyine yo kuzana amahoro mu mutimanama wawe n’ukureba umusaraba.
Umusaraba wa Yesu nicyo gisubizo cyonyine kizahaza umutimanama wawe.
Igihe gikurikira rero umutimanama wawe n’ugucira urubanza kubera icyaha, ntuzagerageze kubicecekesha n’ibikorwa byawe byiza. Ahubwo uzarebe ku musaraba maze uvuge uti: « Data, urakoze kubwa Yesu n’umusaraba. Yesu yaciriweho iteka kubwanjye kubw’iki cyaha, ubu rero ntabwo nacirwaho iteka rwose. »
ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe guhorana amahoro mu mitimanama yacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo dusenze, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA