MUBE ARI KO MUBAGIRIRA NAMWE

Rimwe mu magambo azwi cyane ya Yesu turisanga muri Matayo 7:12.
Rirazwi cyane kuburyo benshi barihaye izina. Yitwa « Itegeko rya Zahabu. »
Reka turebe uko rimeze.

« Ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n’ibyahanuwe. »(Matayo 7:12)

Hari ukundi kuntu iyi nteruro yari isanzwe izwi. Iri jambo ryari risanzwe rivugwa mu buryo bukurikira: « Ibyo mudashaka ko babagirira, ntimukabigirire abandi. »

Hariho, ariko, itandukaniro rikomeye hagati y’Itegeko rya Zahabu n’ubwo buryo bundi.
Inyigisho za Yesu zidusaba « gukora ikintu ».
Iyi nteruro yindi nayo ikadusaba « kwirinda gukora ikintu ».
Ariko inzira nini cyane itegereje umukristo, « ntabwo ari ukwirinda gukora ikibi gusa », ahubwo, « n’ugukora ibyiza byose bishoboka » nk’uko Yesu abidusaba.
Ubuzima bwa gikristo budutera imbaraga zo kujya guhura n’abandi bantu no gufata iyambere mu gukora ibyiza.

Rero, iri tegeko rya zahabu ritwigisha ko dukwiye ahubwo kwifuriza no gukorera abandi ibyiza byose twifuza ko badukorera kandi tukarinda abandi ibibi byose tutifuza ko batugira.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe ubwenge n’ubutwari bwo guhora dukorera abandi ibyo dushaka ko badukorera kandi tubarinda ibyo tutifuza ko badukorera.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisavye, Amen.

THE LION OF JUDAH MISSION IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *