GUHISHURIRWA NO KWEREKWA IBYO ABANDI BATABONA !

Ese wari uzi ko hari abantu bashoboye kubona ibyo wowe udashobora kubona?
Ese wari uzi ko nawe ushobora guhishurirwa ibintu, ukabona ibyo abandi batabona?
Ntabwo ari ibintu bidasanzwe, Bibiriya ibifiteho ibisobanuro:

Mu Isezerano rya Kera, Imana yihitiramo mu bantu babanaga nayo mu buryo bwimbitse, ikabaha ubushobozi bwo guhishurirwa bakerekwa ibyo abandi batabonaga.
Kurugero, umuhanuzi Ezekiyeli yari afite iyerekwa riva ku Mana ryerekana ukuri kwimbitse mu mwuka (Ezekiyeli 1:1).
Na Daniyeli yari afite iyerekwa ry’ubuhanuzi n’inzozi byamuhishuriye ibizaba (Daniyeli 7:1-28).

Mu Isezerano Rishya, ibintu byarahindutse, abantu bose bizeye bakakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo, bamuhanwe na byose, harimo n’ubwo bushobozi bwo kumenya ukuri ko mu mwuka:
« Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose? »(Abaroma 8:32)
« kuko imbaraga z’ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kūbaha Imana, tubuheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe n’ingeso ze nziza. »(2 Petero 1:3)
« Nyamara muri we ni ho hari kūzura k’Ubumana kose mu buryo bw’umubiri. Kandi mwuzuriye muri we, ari we Mutwe w’ubutware bwose n’ubushobozi bwose. »(Abakolosayi 2: 9-10)
Nkurugero,
Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, Sitefano, mbere yo guhorwa Imana kwe, yuzuye Umwuka Wera arararama, atumbira mu ijuru abona ubwiza bw’Imana na Yesu ahagaze iburyo bw’Imana,(Ibyakozwe 7:55-56).
Mu Byahishuwe, Yohana yakiriye iyerekwa ryo mw’ijuru n’ibihe byanyuma (Ibyahishuwe 1:1-3).

Nawe kimwe nanjye turashobora natwe kubona ibyo abandi batabona, kuva duhabwa ubwo bushobozi twahanwe na Yesu, umunsi twamwakiriye mu buzima bwacu nk’umwami n’Umukiza wacu. Tugomba gusa kwisobanukirwa tukavumbura ibyihishe muri twe n’ubushobozi Imana yatubitsemo.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, dushoboze kwisobanukirwa kugira tuvumbure muri twe, ubushobozi yadushizemo bwo kubona ibyo abandi badashobora kubona.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

Apostle Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *