UBUNYANGAMUGAYO BWACU

Niba umuntu yihisha agiye gukora ibyaha bimwe na bimwe, ni ukugira ahishe ingeso, akomeze agaragara nk’umuntu mwiza aho atuye.

Ariko ni kuki tugomba kubeshya?

Muby’ukuri, n’iby’ubusa ko tugerageza kubeshya inshuti zacu, abaturanyi bacu, abo dukorana, n’abavandimwe bacu kuko barangira batuvumbuye n’ubwo badahora batinyuka kubitubwira.

Byongeye, n’ubwo twihisha, Imana yacu yo ubwayo iratubona.
Igira iti:
« Jye Uwiteka ni jye urondora umutima nkawugerageza, nkitura umuntu wese ibihwanye n’inzira ze, uko imbuto ziva mu mirimo ye ziri. »(Yeremiya 17:10)
Kandi irongera ikagira iti:
« Ibyo bintu wabikoze, ndaceceka. Watekereje kurenganya ko ngomba kumera nkawe, ariko nzagucyaha, mbishyire imbere yawe. »(Zaburi 50:21)

Kuki noneho tugomba kubeshya?
N’iby’ubusa.
Nibyiza gushaka ubunyangamugayo imbere y’Imana kuruta kubushakira imbere y’abantu.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe kuba intungane mu maso yawe no mu maso y’abantu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye.
Amen.

Intumwa y’Imana Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *