Mu gitabo cya Yobu, mu gice cya 28, umurongo wa 28, Yobu avuga ati:
“Dore kubaha Uwiteka ni bwo bwenge, Kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka.”
Umunyabwenge n’umuntu uhora yubaha Imana, akayireka ikamuyobora, nawe agakora ubushake bwayo kubera azi kandi ahora yibuka ko Imana ariyo yamuremye kandi ataco yakwishoboza itamushoboje.
Mbega umuntu yavuga ate ko ari umunyabwenge niba atubaha Imana yamuhaye ubuzima ikamuha n’ubwo bwenge?
Ahubwo uwo muntu yaba ar’ikigoryi.
Ibyo nibyo tugomba kumva tukajijuka.
Umuntu wajijutse mu by’ubuzima, n’uwamenye ko Imana yanga icyaha n’igisa nacyo, n’uwamenye kandi ko kugira ubusabane bwe n’Imana bukomeze kuba bwiza, agomba kuva mu byaha kuko bibabaza Imana.
Ese umuntu yaba ajijutse ate niba atarasobanukirwa ko kuba mu byaha bitey’isoni mu maso y’Imana no mu maso y’abantu?
Kwaba ari ukwibesha.
Gira ubwenge ubashe kujijuka!
ISENGESHO:
Uwiteka Nyagasani Mana yacu, duhe ubwenge no kujijuka.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.
Intumwa y’Imana Jean-Claude SINDAYIGAYA