YESU NTABWO ABAZI !

Iyo ubonye abantu basenga cyane, bahanura, birukana abadayimoni kandi bakora ibitangaza « mu izina rya Yesu », wikwihutira kwizera ko ari abantu b’Imana cyangwe ko Yesu abazi!
N’ukubyitondera cyane.

Benshi muri aba bantu ntabwo Yesu abazi!

Wishukwa, Yesu ubwe aratubwira ibyabo:
« Umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami’, si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka. Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ Ni bwo nzaberurira nti ‘Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe.’ »(Matayo 7: 21-23)

Ese ni kuki Yesu avuga ko atabazi?
Mubyukuri, Yesu Kristo ntashobora kubamenya kuva badakorera mu bufatanye na we, badakorera ubwami bw’Imana kandi badashaka icyubahiro cy’Imana.

Ubwa mbere, bamwe muribo, nubwo bavuga ko bahanura kandi bagakora ibitangaza mu izina rya Yesu, bakoresha imbaraga za Satani.

Icya kabiri, abandi muribo barahanura, birirukana abadayimoni, kandi bakora ibitangaza kubw’amafaranga cyangwa ibintu bifatika bahabwa kandi ntibabikora kubw’icyubahiro cy’Imana n’ubwami bwo mu ijuru, ahubwo babikora kubw’icyubahiro cyabo.
Ubundi kubera ko izina rya Yesu Kristo rifite imbaraga, n’utamwizera yarikoresha ibitangaza n’ubwo utamwizera Yesu atamumenya kubera ataho ahuriye nawe.

Noneho, Yesu azi gusa kandi azamenya gusa abakorera mu bufatanye na we, n’abakorera ubwami bwe.
Witonde rero, ntukongere kwizera abo bantu bose bakora ubucuruzi mu murimo w’Imana kandi bishakira icyubahiro cyabo.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe kutongera kwiringira abantu bose badashaka icyubahiro cyawe mubyo bakora byose.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo dusenga, Amen.

Intumwa y’Imana Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *