UMWUKA WERA ATUYE HE ?

Iyo abakristu benshi basenga cyangwa baririmba bavuga bati: « Mwuka Wera ngwino! », Baba berekanye ko batazi aho (Umwuka Wera) atuye.

Mu Isezerano rya Kera, abantu b’Imana, abahanuzi, bashoboraga gusaba Imana kuboherereza Umwuka Wera kugira aze kubafasha, kubayobora, cyangwa gukora ibikorwa byihariye.
« Wohereza umwuka wawe bikaremwa, Ubutaka ubusubizaho ubugingo bushya. »(Zaburi 104:30)
Mubyukuri, rimwe na rimwe Umwuka w’Imana yabageraho bakaririmba nka Dawidi.
Ariko kandi hari n’igihe atabazaho.
Hanyuma, Imana ibasezeranya kohereza Umwuka wayo guhindura imitima y’abisiraheli, ubafasha gukurikiza amategeko yayo.
« Kandi nzabashyiramo umwuka wanjye, ntume mugendera mu mateka yanjye, mugakomeza n’amategeko yanjye mukayasohoza. »(Ezekiyeli 36:27)

Mu Isezerano Rishya, ibintu byarahindutse, Umwuka Wera yaje gutura muri twe.
Bibiliya itubwira ko turi insengero za Mwuka wera.
« Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge. »(1 Abakorinto 6:19)
Ibi bivuze ko tudakwiriye gusenga cyangwa kuririmba tuvuga ngo « Ngwino Umwuka Wera ».

Muby’ukuri, mbere yo gusubira kwa Se, Yesu Kristo yasezeranije kutwoherereza Umwuka Wera. Yavuze ati:
« Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira ari uko ngenda, kuko nintagenda Umufasha atazaza aho muri, ariko ningenda nzamuboherereza. »(Yohana 16:7)
Yesu yashimangiye hano ko kugenda kwe byari ngombwa kugirango Umwuka Wera aze.
Yavuze kandi ati:
« Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose, ni we Mwuka w’ukuri. Ntibishoboka ko ab’isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi, ariko mwebweho muramuzi kuko abana namwe, kandi azaba muri mwe. »(Yohana 14:16-17)
Umwuka Wera twamuhawe kugirango agumane natwe ibihe byose.
Uyu munsi, ntidukeneye kuvuga ngo « Umwuka Wera urihe? »
Ari kumwe natwe, aba muri twe kandi « ibihe byose ».

Kuberako twakiriye Kristo nk’Umwami n’Umukiza wacu, yatugize ibyaremwe bishya.
Ibya kera byarashize, twabyawe n’amazi n’umwuka.
Umwuka Wera yaje kuba muri twe ibihe byose, ni ukuvuga ko guhera uyu mwanya Umwuka Wera aje gutura muri twe, ntajya adutererana uko ibihe byaba bimeze kose, ahorana natwe ibihe byose.

ISENGESHO:
Uwiteka, Mwami Mana yacu, duhe kumenya no gusobanukirwa ko Umwuka Wera ari muri twe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

Intumwa y’Imana Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *