ESE NTIWABA UGOREKA IMANZA ?

N’ubwo waba utari umucamanza wo mu rukiko, mu buryo bumwe cyangwa ubundi, uracya urubanza.
Niba atari mu zindi nzego ziguha uburenganzira bwo guhitamo nka jury , uracira abandi imanza mu gihe ugomba kugira ico ubavugaho cyangwa ico uvuga ku bintu biri kuba cyangwa byabaye kera.
Ese buri gihe waba uhora utabera mu manza zawe?

Bibiliya igira iti:
“Ntimukagoreke imanza.”(Abalewi 19:15)

Nta muntu ukunda gucirwa urubanza, ariko buri munsi, twaba tubishaka cyangwa tutabishaka, twe (n’abandi) duhora twisanga mu ngaruka z’amahitamo twakoze aturutse ku kuntu twaciriye urubanza abandi.

Dusomye mu Isezerano rya Kera dusanga mu gucira urubanza ishyanga rya Isiraheli, Imana yoherezaga ingabo zibatera, ibyorezo cyangwa amapfa,
n’ibindi kugira ibahane kugeza bumviye ubushake bwayo.
Mu Isezerano Rishya, Imana yigaragaje nk’Imana yuje urukundo n’imbabazi.
Ariko, n’ubwo Imana yacu ari urukundo (1Yohana 4: 8), irera kandi irakiranutse kandi ishaka ko natwe tuba abera n’abakiranutsi nka Yo.
Uyu murongo wo mu Isezerano rya Kera: « Ntimukagoreke imanza, ntimugace urwa kibera mwohejwe no gukunda umukene cyangwa no kubaha ukomeye, ahubwo ujye ucira mugenzi wawe urubanza rutabera »(Abalewi 19:15), uduhishurira ko Imana ishaka ko natwe tutabera nka Yo, mu manza ducira abandi.
Ndetse na Yesu aratwibutsa ibi mu Isezerano Rishya aho atubwira ati:
« Mwe guca imanza ku bigaragara gusa, ahubwo muce imanza z’ukuri »(Yohana 7:24).

Bibaye tugahura n’amahitamo n’ibyemezo tugomba gufata uyu munsi, reka dusabe Imana iduhe ubwenge n’ubwitonzi kugira tubashe gukurikiza ubutabera bwayo.

Intumwa Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *