URI HE ?

Adamu, amaze gukora icyaha, yumvise afite isoni ahita yihisha mu biti byo mu busitani. Ariko Uwiteka Imana iramuhamagara iramubwira iti:
« Uri he? » (Intangiriro 3:9)

Kuba Imana yaramubajije iki kibazo, ntabwo ari uko yari yamushakishije ikamubura!
Oya, ntabwo yari kumubura.
Ico Imana yashakaga kwari ukugarukana Adamu kuri gahunda, akava mubyo yarimo.
Byari nkaho yarimo imubwira iti:
« Uri mu biki? Ese urabona ibyo wakoze aho bikugejeje! »

Kuba Imana itihutiye kumubaza iti «Wakoze iki?» ahubwo ikamubaza iti «Urihe?», bisobanura ko Imana yita cyane ku buzima umuntu arimo kuruta ibyo akora.

Ese wowe noneho, urihe ?
Uri mu biki?
Ese muby’ukuri ntiwaba warayobye ubushake bw’Imana?
Ese ubuzima bwawe burashimisha Imana?

Uwiteka Imana ntacyo igushinja, kandi nta rubanza igucira; Irashaka gusa ko uva mubyo urimo bibi kugira wibere mu buzima bwiza bwuzuye amahoro n’umudendezo.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, dushoboze kuva mubyo turimo bibi, kugira tujye mu buzima buguhesha icyubahiro.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, amen.

Intumwa Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *