ABASUHUKE N’ABIMUKIRA MU ISI

“Bakundwa, ndabahugura ubwo muri abasuhuke n’abimukira, kugira ngo mwirinde irari ry’umubiri ry’uburyo bwinshi rirwanya ubugingo.”(1 Petero 2:11)

Umukristo si uw’isi. Aba muri yo, akoramo, rimwe na rimwe akarenganywa, ariko azi ko iyi si atari yo nzu ye y’ukuri. Petero atwita abasuhuke n’abimukira, kugira ngo atwibutse ko ubwenegihugu bwacu nyabwo buri mu ijuru, kandi ko ubuzima bwo hano ari urugendo rugufi.

Kuba abimukira bisaba kumenya no kwibuka buri gihe ko turi abanyururizo. Uwamenye ko ari umusuhuke ntiyizirika ku bintu by’isi. Ntaterwa ishema n’ubutunzi n’icyubahiro by’isi kuko azi ko bizashira. Ibyo atekereza, ibyo yiringira n’umutungo we biri mu ijuru — mu Bwami bw’iteka Imana yaduteguriye.

Ariko mu gihe tukiri mu isi, hari intambara y’imbere: umubiri urwanya ubugingo. Irari ry’umubiri rigerageza kudukuraho amaso ku Mana, rikadutera gukunda isi kurusha Umuremyi, rikadutera kwibagirwa ko turi abasuhuke.
Ni yo mpamvu Petero atugira inama yo kwirinda ayo marari arwanya ubugingo bwacu.

Uwasobanukiwe ko ari umwimukira cyangwa umunyamahanga, abaho mu buryo butandukanye:

Aharanira kugira ibitekerezo byera, kuko azi ko ibyo atekereza bimuyobora.

Arinda umutima we, ntiyemera kugengwa n’iby’isi anyuramo.

Aharanira ubugingo bwera, atabiterwa n’ubwoba, ahubwo kuko ashaka gukomeza kuba uwera imbere y’Umwami we.

Bakundwa, ntitwibagirwe ko tudakomoka hano. Buri munsi ni intambwe ijya mu rugo nyarwo. Ntitwemerere iby’isi kutubeshya ngo twibagirwe aho tujya. Turi abaserukira ijuru, twahamagawe kumurikira isi iri mu mwijima.

Nidukomeza ibi bitekerezo, tuzabaho mu mahoro, mu kwicisha bugufi no mu byiringiro — tuzi ko ubuzima bwo ku isi ari urugendo rugufi, ariko umunani wacu ari uw’iteka ryose.

Intumwa Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA
Umutangabuhamya w’ubuntu bukiza

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *