AKIRA YESU MU RUGO IWAWE

Niba tuzi Yesu uwo ari we, tugomba rwose kumwakira iwacu.
Marita ni umwe mu bakiriye Yesu mu rugo rwabo.

« Nuko bakigenda bajya mu kirorero, umugore witwaga Marita aramwakira amujyana iwe. »(Luka 10:38)

Muby’ukuri, guhura na Yesu, aho mwahurira hose, ntibihagije, tugomba kumwakira iwacu kugirango abandi bagize umuryango wacu bose bamumenye, bamwumve kandi bakire imigisha ye.
Mariya, mushiki wa Marita, yaboneyeho umwanya wo kumva amagambo ya Yesu. (Soma Luka 10: 39-42)
Kandi nk’uko Yesu abivuga, ni ngombwa kumva ijambo rye kuruta kumwakira gusa.
Iyo twakiriye Yesu mu rugo rwacu, tuba twakiriye agakiza mu muryango wacu. Amaze kwinjira mu nzu ya Zakayo, Yesu yaramubwiye ati: « Uyu munsi agakiza kageze muri iyi nzu. »(Luka 19:9)
Zakayo yakijijwe kandi ahindurwa no kwakira Yesu mu buzima bwe, ariko amaze kwakira Yesu mu nzu ye, abantu bose bo mu rugo rwe na bo barakijijwe.
Wigeze wakira Yesu mu nzu yawe?
Abagize umuryango wawe baba mu nzu yawe bazi Yesu?
Niba warakijijwe, zana Yesu mu rugo rwawe no mu muryango wawe kugirango abawe nabo bakizwe.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe kwakira Yesu mu rugo rwacu no mu miryango yacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *