AMAHORO N’URUKUNDO BIRASHOBOKA

Bibiliya itubwira ko inyamaswa zose zabanye mu mahoro mu nkuge ya Nowa!

« Inyamaswa zose nk’uko amoko yazo ari, n’amatungo yose nk’uko amoko yayo ari, n’ibikururuka hasi byose nk’uko amoko yabyo ari, n’ibisiga byose nk’uko amoko yabyo ari, n’inyoni zose n’ibifite amababa byose. Birinjira bisanga Nowa mu nkuge, bibiri bibiri mu bifite umubiri byose birimo umwuka w’ubugingo. »(Intangiriro 7: 14-15)

Niba inyamaswa zose zarashoboye kubana mu mahoro, nta gitera ikindi, mu nkuge ya Nowa, ni gihamya ko twe abantu dushobora kubana mu rukundo no mu mahoro.
Tekereza, intare ntiyariye umwana w’intama kandi inzoka ntiyarumye umuntu!
Nubwo huzuye amakimbirane atandukanye hagati y’abantu kandi nubwo hari inzangano, dufite gihamya ko amahoro n’urukundo bishoboka, kandi ijambo ry’Imana ridushishikariza gushaka icyagira uruhare mu mahoro no kwiyubaka.
« Nuko rero dukurikize ibihesha amahoro n’ibyo gukomezanya. »(Abaroma 14:19)
N’iki urimo gukora noneho kugirango ugire uruhare mu mahoro no kwiyubaka kw’abagize umuryango wawe, abagize itorero ryanyu, abaturanyi muturanye cyangwa abo mukorana?

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe guhora dushakisha icyagira uruhare mu mahoro n’urukundo mu bantu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *