BERAHO IJURU

Muri 1Yohana 2:15-16 hagira hati: “Ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we, kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi.”

Hano kwisi, tuhanyura akanya gato.
Umwanya w’umunsi, w’umwaka, w’ubuzima bwose – ibi byose ntaho bihuriye kandi ntibyagereranywa n’ibihe bidashira.
Kandi, ibintu twikundira cyane bikanatuyobora, ni ibintu bizashira.
Kuki tutakagombye kwikundira iby’ijuru no kuyoborwa n’iby’ijuru aho tuzatura ubuzima bw’iteka?

Intumwa y’Imana Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *