BIRATEYE AGAHINDA !

Mu bihe bigoye Yobu yanyuzemo, yumvaga atereranywe kandi yatawe n’abantu be.

Yavuze ati:
« (IMANA)Yantandukanije n’abo tuva inda imwe,Kandi abo twari tuziranye baranyigurukije. Bene wacu bantaye,N’incuti zanjye zanyibagiwe. »(Yobu 19:13-14)

Mbega ukuntu biteye agahinda !
Tekereza wisanze watereranywe n’abakunzi, inshuti ndetse n’abo muva inda imwe, uko wakwiyumva.
Mu bihe nk’ibyo, cyangwa mu bihe bisa n’ibyo, ibanga n’ugukomeza kunamba ku Mana no kuyigandukira, nk’uko Yobu yabikoze.
Imana niyo nshuti yonyine, niyo mubyeyi wenyine, niyo muvandimwe wenyine udashobora kuguta no kugutererana mu bigeragezo.
Iyo ntawe ushaka kukumva, Imana irakumva byoroshye,
Iyo abandi bakwanze, Imana yo, irakwiyegereza,
Iyo bose bagutereranye, Imana iragufasha,
Kandi iyo ucitse intege ukiheba, Imana iragukomeza kandi igutera inkunga.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe guhora twibuka kuguhindukirira mu gihe abacu badutereranye.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *