BURI JAMBO RYACU N’IMBUTO !

Wari uzi ko amagambo yacu agira ingaruka mu buzima bwacu?
Ijambo ryose ni imbuto yo mu mwuka.
Iyo rero tuvuze ijambo, tugomba noneho kwitega ko ryera imbuto.

Bibiliya ivuga ko “Ururimi nirwo rwica kandi nirwo rukiza.”(Imigani 18:21)

Muby’ukuri, buri jambo ryagereranywa n’imbuto dutera turivuga. Ijambo ryahawe ibanga ryo kumera no kwera imbuto.
Niyo mpamvu rero rimwe mu mategeko shingiro, cyangwa ihame ryo kurema, rituburira muri aya magambo ko: “Dusarura ibyo tubiba”.

Tugomba rero kwitoza kandi tukiga kuvuga amagambo meza ku buzima bwacu kimwe no ku buzima bw’abandi.
Kuberako Umwuka w’Imana, Umwuka w’ijambo uri muri buri wese muri twe, noneho n’ijambo riri mu nkomoko y’ibiremwa byose riracyafite imbaraga zuzuye zo kurema.
Rero, ibyo tuvuga kuri twe ni nk’ubuhanuzi bushobora guteza imbere ejo hazaza hacu cyangwa kugangiriza.
Kuvuga amagambo meza ashingiye ku ijambo ry’Imana hejuru y’ubuzima bwacu ni uguhanura ibitangaza by’Imana hejuru y’ubu n’ejo hazaza.
Iyo tumenye imbaraga ziri mu mvugo, ntidushobora kongera gukoresha amagambo mu buryo butunguranye, haba kuri twe ubwacu cyangwa kubandi.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe kutazongera kuvuga amagambo mabi ku buzima bwacu no kubw’abandi.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *