Hari igihe duhora twifuza inzira abandi banyuramo kugira bagere aho bageze hashimishije, intsinzi zabo, imigisha yabo, cyangwa umuvuduko amasengesho yabo asa n’aho asubizwamo.
Ariko Bibiliya itwibutsa ukuri kw’ingenzi: Imana ntiyobora abana bayo bose mu nzira imwe.
Uwiteka ntabwo akora mu kwigana. Ibyo agukorera ni umwihariko kuko umugambi we ku buzima bwawe ni umwihariko.
« Nzakwigisha nkwereke inzira unyura, Nzakugira inama,Ijisho ryanjye rizakugumaho. » (Zaburi 32:8)
Imana ntabwo ikwereka inzira imwe gusa muri nyinshi, ahubwo ikwereka inzira ikubereye.
Urugero, Yozefu yanyuze mu rwobo, mu bucakara, muri gereza…
Ariko iyi nzira yabaye umuyoboro watoranijwe wo kumuha umugisha.
Burya inzira ibabaza cyane ishobora guhisha icyubahiro gikomeye.
Ariko ni kuki Imana ishyiraho inzira zitandukanye?
Kuko izi umuvuduko wawe, inkuru y’ubuzima bwawe, ingorane zawe, umuhamagaro wawe; icyo utarabona; icyakubaka… cyangwa icyagusenya.
Gusa, “Uhore umwemera mu migendere yawe yose,Na we azajya akuyobora inzira unyuramo.”(Imigani 3:6)
Amahoro ntabonekera mu gukurikira inzira z’abandi, ahubwo abonekera mu kumvira izawe.
Niyo mpamvu ari akaga kugereranya inzira yawe n’iz’abandi.
Kugereranya ni ukutizera Imana, kwirengagiza umuhamagaro wawe, ndetse rimwe na rimwe ukava mu nzira aho umugisha ugutegereje.
Ntukeneye kugenda nk’undi muntu Imana yagiriye neza kugira ngo ubone ubuntu bw’Imana.
Ugomba gusa kugendera aho Imana igutegereje.
ISENGESHO:
Mwami, nyigisha kumenya inzira wateguriye ubuzima bwanjye.
Nkura mu kwigereranya kandi umpe amahoro yo kumvira.
Nyobora mu ntambwe zanjye aho umugisha wawe untegereje.
Amen.
Intumwa Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA
