BYOSE BIBA BIHINDUTSE BISHYA !

Mu ibaruwa ye ya kabiri yandikiye Abakorinto, intumwa Pawulo ahamya ko « Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya. »(2 Abakorinto 5:17)

Muby’ukuri, niba uri muri Kristo, ubuzima bwawe busanzwe, icyaha cyategetse, bugomba kurimbuka (umurongo wa 14) noneho Imana ikarema muri wewe, kubw’umwuka wayo, ubuzima bushya bwerekana cyangwa bugaragaza ibintu byose bitandukanye niby’umuntu wa kera, ibitekerezo, urukundo, ibyifuzo, ibikenewe, umunezero n’ububabare, ubwoba n’ibyiringiro.
Ese ibi bintu byahindutse bishya mu buzima bwawe?
Niba nta kintu cyahindutse mu buzima bwawe, reka Imana iguhindure, kuko umurimo w’Imana, umaze gutangira mu buzima bwawe, nta yindi herezo ugira uretse kugutunganya.(Abafilipi 1:6, Abefeso 2:10, Abagalatiya 6:15)

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kworohera impinduka zose ukora mu buzima bwacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisavye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *