Waba uzi amazina y’abajura babiri babambwe hamwe na Yesu?
Ni Disimasi na Jesitasi.
Aba bajura bombi babambwe ku mpande zombi za Yesu bishushanya ku myumvire itandukanye yo kwihana no gucungurwa ukurikije ijambo ry’Imana.
1.Jesitasi, umujura mubi:
Agaragaza kwanga kwihana no kwanga ubuntu bw’Imana.
Jesitasi ashinyagurira Yesu kandi nta kimenyetso cyerekana ko yicujije kubyo yakoze.
Ashinyagurira Yesu, Jesitasi yagize ati:
« Si wowe Kristo? Ngaho ikize natwe udukize! »(Luka 23:39)
Ako gashinyaguro gahabanye n’imyitwarire y' »umujura mwiza », uzi icyaha cye n’ubutabera bwa Yesu, kandi ushaka agakiza ke.
Imyitwarire ye ishushanya kunangira icyaha no kwanga gucungurwa gutangwa n’Imana.
2.Disimasi, umujura mwiza:
Izina Disimasi mu nkomoko yaryo risobanura ufite umutima.
Disimasi yerekana kwizera, kwihana n’imbabazi z’Imana.
Dismas yemera ibyaha bye n’ubutabera bw’igihano cye.
Dismas yagize icyo avuga ku gushinyagura k’umujura mugenziwe, yagize ati:
« No kūbaha Imana ntuyubaha, uri mu rubanza rumwe n’urwe? Twebweho duhowe ukuri, tukaba twituwe ibihwanye n’ibyo twakoze, ariko uyu nta kibi yakoze. »(Luka 23:40-41)
Ahindukirira Yesu mu kwizera, asaba kwibukwa mu bwami bwe.
« Mwami, uzanyibuke ubwo uzazira mu bwami bwawe. »(Luka 23:42)
Yesu aramusubiza amusezeranya ko azabana na we muri paradizo.
« Ndakubwira ukuri, yuko uyu munsi turi bubane muri Paradiso. »(Luka 23:43)
Ibi bishushanya gukingura gucungurwa no kubabarirwa kubantu bose bihannye babikuye ku mutima, ndetse no mu isaha yanyuma y’urupfu rwabo.
Aya mashusho yombi yerekana amahitamo y’ibanze buri muntu agomba guhitamo mugihe Imana imuhamagarira kwakira agakiza: kwemera kwicisha bugufi no kwizera, cyangwa kwanga kubwo kutizera no gushinyagura.
Ese none n’iyihe shusho yerekana imiterere yawe cyangwa amahitamo yawe imbere y’umuhamagaro w’Imana wo kwakira agakiza?
ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe guhora twiteguye kwemera ibyaha byacu no kubyihana.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
Apostle Jean-Claude SINDAYIGAYA