DUHORE TUNEZEZWA NO KUGIRA NEZA

Niba hariho ikintu kimwe kigora abantu muri rusange, ndetse n’abakristo bamwe, ni ukugirira abandi neza ku buntu, mu munezero kandi udategereje ikintu icyo ari cyo cyose. Ni igitambo.

« Kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana. »(Abaheburayo 13:16)

Niba gushimira Imana no kwatura izina ry’Imana ari ibitambo byo guhimbaza Imana isaba (Abaheburayo 13:15), ntitugomba kwibagirwa ko hari ibindi bitambo byo kuyishimira n’urukundo, tugomba kuyitura mu kugirira neza benewacu bakenye n’abababaye.
Igitera uku « kwibagirwa », n’uko dutekereza ko dushimisha Imana gusa iyo twisonzesha, iyo tumara umwanya munini mu masengesho, cyangwa kubera ko turi abizerwa mu materaniro y’itorero. Rimwe na rimwe tuba twumva inshingano zarangiye!
Nyamara, uyu murongo uratwibutsa ko kugirira abandi neza no kugira ubuntu ari ibitambo bishimisha Umwami Imana yacu.
Reka tubitekerezeho!

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe kwishimira gutanga no kugirira abandi neza.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *