Habayeho i Yopa, umugore w’umwigishwa witwaga Tabita, risobanurwa ngo “Doruka” yagiraga imirimo myiza myinshi n’ubuntu bwinshi.
Muri iyo minsi, ararwara arapfa.
Nibwo inshuti ze zagiye guhamagara Petero ngo aze kumureba.
Petero ageze mu cyumba cyo hejuru aho umurambo wa Tabita wari washyizwe, « abapfakazi bose bahagarara iruhande rwe barira, berekana amakanzu n’imyenda Doruka yababoheye akiriho. »(Ibyakozwe n’intumwa 9:39)
None, wowe nawe, niwapfa, abazaza kukwubaha bwa nyuma bazavuga iki ?
Bazakuririra ?
Ese uzasiga iragi ry’ibikorwa byiza cyangwa iragi ry’ibikorwa bibi ?
Bakundwa, reka buri gihe dukore imirimo myiza mu gihe cyose tukiriho.
ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe ubutwari bwo guhora dukora imirimo myiza.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye. Amen.
Intumwa y’Imana Jean-Claude SINDAYIGAYA