DUSABANE N’IMANA

Hari abakristo batekereza ko kujya mu rusengero buri gihe cyangwa kuvukira mu muryango wa gikristo bihagije. Bibagirwa cyangwa bapfobya icy’ingenzi: « Gusabana n’Imana. »

Muby’ukuri, kugirango dusabane n’Imana, tugomba kwanga icyaha nk’uko Imana ubwayo yanga icyaha kandi tukirinda kugikora.
Kubera ko Umwuka Wera ariwe uhagarariye ubwo bucuti bwiza n’Imana, niwe rero utwemeza icyaha igihe cyose dukoze icyaha kugira twigaye kandi twihane, noneho umubano wacu n’Imana woye kwangirika. Mwuka Wera niwe kandi udufasha kwigobotora ingoyi y’icyaha tumenyereye gukora.
Mbere yo gusubira mu ijuru kwa Se, Yesu yavuze ati:
« Ubwo azaza (Mwuka Sera) azatsinda ab’isi, abemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka. »(Yohana 16:8)

Kubw’ibyo, abafite Umwuka Wera muri bo, bonyine (kuberako bakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo) nibo bashobora kugirana umubano mwiza n’Imana.
Duhore twifuza gusabana n’Imana.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, udufashe gukomeza gusabana nawe kubw’umwuka wera.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *