EMERA UCYAHWE

Guhanwa birashobora kuba ibintu bigoye kwemera, ariko ni ingirakamaro mu buzima.

« Uwanga guhanwa ntiyita ku bugingo bwe,Ariko uwemera gucyahwa yunguka ubwenge. »(Imigani 15:32)

N’ubwo twigirira icyizere kandi twishima ubwacu, ikigaragara ni uko nta muntu ubaho udakora amakosa.
Niyo mpamvu twese dukeneye gucyahwa buri gihe cyangwa guhanwa.
N’ibyubaka; kuko niba gucyahwa biganisha ku kurinda ubuzima n’ubugingo, uwirengagije cyangwa agasuzugura gucyahwa aba yijugunye mu kaga nk’aho yiyanga.
Kwanga gucyahwa rero bituma ibintu birushaho kuba bibi. Ababyanze biheza mu bibi kandi byanze bikunze bahura n’ingaruka zose zifitanye isano n’ibyo bibi.
Ntuzigere wanga gucyahwa.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe guhora twemera gucyahwa.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *